Kuwa 31 Nyakanga 2017 ni bwo amakuru yagiye hanze avuga ko ikipe ya APR FC ishaka Mico Justin na Nizeyimana Mirafa abakinnyi basigaje umwaka umwe muri Police FC. Ibi byavugwaga ko iyi kipe y’umweru n’umukara yifuza kugura amasezerano aba bakinnyi basigaje muri iyi kipe ikinira ku Kicukiro nubwo yabaciye umurengera.
Kugeza ubu amakuru agera ku INYARWANDA avuga ko ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwegereye bagenzi babo ba Police FC bababwira ko byibura buri mukinnyi bazabaha miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda (8.000.000 FRW).
Gusa abayobozi b’ikipe ya Police FC basubije ko batafata miliyoni umunani kuri buri mukinnyi kuko bumva ko ari macye ahubwo ko niba bashaka Nizeyimana Mirafa na Mico Justin, bagomba kuzana miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda (21.000.000 FRW), bivuze ko ikipe ya Police FC yifuza miliyoni icumi n’igice z’amafaranga y’u Rwanda (10.500.000 FRW). Hategerejwe igisubizo cya nyuma ikipe ya APR FC izatanga.
Uretse kuba ikipe ya APR FC yifuza Mico Justin na Nizeyimana Mirafa, iyi kipe irifuza Kayumba Soter myugariro akaba na kapiteni wa AS Kigali. Kuri ubu ikipe ya APR FC irashaka abakinnyi bo gusimbura abandi icumi (10) bamaze gusohoka muri iyi kipe bagana mu yandi makipe ndetse abandi bakaba batarabona aho bagana.
Nizeyimana Mirafa wifuzwa hagati mu kibuga cya APR FC
Abakinnyi 10 batakiri muri gahunda za APR FC:
1.Ngandu Omar
2.Nininahazwe Fabrice
3.Irambona Fabrice
4.Habyarimana Innocent
5.Usengimana Faustin
6.Ngabo Mucyo Fred
7.Mwiseneza Djamal
8.Eric Rutanga
9.Rusheshangoga Michel
10.Sibomana Patrick Pappy
Mico Justin arifuzwa mu busatirizi bwa APR FC
Kayumba Soter myugariro akaba na kapiteni wa AS Kigali arifuzwa na APR FC
TANGA IGITECYEREZO