RFL
Kigali

Hatangajwe abahanzi nyarwanda bazafatanya na Runtown na Sheebah mu gitaramo kizabera i Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/08/2017 11:03
0


Muri iyi minsi hari kuvugwa inkundura y’ibitaramo bikomeye bigiye kubera mu Rwanda, kimwe cyanamamajwe cyane ni icya RunTown ugomba guhurira na Sheebah Karungi mu mujyi wa Kigali. Kuri ubu byinshi kuri iki gitaramo byamaze gutangazwa harimo n'abahanzi b’abanyarwanda bazaririmbamo.



Iki gitaramo byitezwe ko kizabera mu mujyi wa Kigali kizaririmbamo abahanzi bavuye hanze barimo Runtown, Sheebah Karungi, Allan Toniks n'abandi banyuranye gusa magingo aya hakaba hamaze no kugaragazwa abahanzi b’abanyarwanda bazitabira iki gitaramo barimo Charly na Nina, Bruce Melodie ndetse na Active.

runtown

Iki gitaramo kitezwe kubera i Remera muri parikingi ya sitade Amahoro,byitezwe ko kizaba tariki 29 Nzeri 2017 aho kwinjira muri iki gitaramo ari 5000frw mu myanya isanzwe, 10000frw mu myanya y’icyubahiro 25000frw mu myanya y’icyubahiro kirenze ndetse na 400 000frw mu myanya y’icyubahiro ariko ku bantu 20 bajyanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND