RFL
Kigali

MAPUTO: Serge yatangije ‘Rwandan Praise’ mu gitaramo gikomeye yahuriyemo na Mbonyi na Misigaro-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/08/2017 18:27
1

Umuhanzi nyarwanda Serge Iyamuremye yatangije ‘Rwandan Praise’, igitaramo mpuzamahanga kizajya kiba rimwe mu mwaka kigahuza abaramyi bo mu Rwanda n’abo hanze bagahurira mu mugoroba wo kuramya Imana.



Tariki 30/07/2017 ni bwo Serge Iyamuremye yakoze igitaramo gikomeye yatangirijemo ‘Rwandan Praise’. Iki gitaramo cyabereye i Maputo mu murwa mukuru wa Mozambique. Muri iki gitaramo, Serge Iyamuremye yari ari kumwe na bagenzi be babiri b’abahanzi nyarwanda ari bo Israel Mbonyi na Adrien Misigaro.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Serge Iyamuremye ukunzwe mu ndirimbo Arampagije, Amashimwe,Nta wundi nambaza,Nzaririmba Hoziana n'izindi yadutangarije ko igitaramo yakoreye i Maputo cyamushimishije cyane ndetse ngo mu bitaramo byose yakoze kuva yaba umuhanzi, iki yakoreye i Maputo kiraza ku mwanya wa kabiri. Serge yabwiye Inyarwanda ko icyamushimishije cyane ari ukubona ahagararanye ku ruhimbi (stage) n’abakozi b’Imana n’inshuti ze cyane ari bo Israel Mbonyi na Adrien Misigaro. Yagize ati:

Byari ibintu ntigeze ntekereza, iyi ibaye concert ya kabiri nkoze inshimishije cyaneeeeeeee kuko ibintu byose nifuzaga byagenze neza icyanshimishije kurushaho nuko twahagaze hamwe ku gatuti cyangwa ku ruhimbi n’abakozi b'Imana b’inshuti cyane Mbonyi ndetse na Misigaro. Byagaragaje Umwuka umwe, umutima umwe, Imana imwe. One spirit live concert ni igikorwa nabonyemo Imana mu buryo budasanzwe kandi nashimiye Imana rwose, ubwitabire twabonye uburyo abantu babyishimiye nukuri ni iby’agaciro. Gusa byose tugashimira umuntu wakomeje kudufasha cyane witwa Nsengi.

Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye mu gitaramo gikomeye yakoreye i Maputo

Serge Iyamuremye yabwiye Inyarwanda.com ko nyuma y’iki gitaramo yakoreye i Maputo, mu minsi ya vuba ateganya kuzamurikira Rwandan Praise i Kigali. Yakomeje avuga ko Rwandan Praise izajya ibera mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu. Iki gikorwa kiri ku rwego mpuzamahanga, kizajya gihuza abaramyi batandukanye ba hano mu Rwanda ndetse n’abandi bavuye hanze batumiwe na Serge, bahurire mu mugoraba w’amateka wo kuramya Imana no kuyihimbaza nkuko Joyous celebration yo muri Afrika y'Epfo ikora, kimwe n’abandi bantu benshi bakomeye ku isi bakora muri buriya buryo butandukanye.

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI IKI GITARAMO

Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye hamwe n'abaririmbyi bamufashije mu majwi

Serge IyamuremyeSerge IyamuremyeSerge IyamuremyeSerge IyamuremyeSerge Iyamuremye

Benshi bakozweho

Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye hamwe na Adrien Misigaro kuri stage

Serge Iyamuremye

Israel Mbonyi yari yagiye gushyigikira Serge Iyamuremye

Israel MbonyiIsrael MbonyiIsrael Mbonyi

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi kuri stage i Maputo

Israel MbonyiIsrael MbonyiIsrael Mbonyi

Israel Mbonyi yahahuriye n'umuririmbyi w'umuhanga cyane

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi asuhuzanya n'umukobwa yasanganye impano ikomeye

Serge Iyamuremye

Israel Mbonyi

Serge yishimiye cyane guhurira kuri stage n'abakozi b'Imana b'inshuti ze

Israel Mbonyi

Adrien Misigaro

Adrien Misigaro mu gitaramo cya Serge i Maputo

Adiren Misigaro

Nyuma yo kuva mu Rwanda Misigaro yahitiye i Maputo

Adrien Misigaro

Serge Iyamuremye

Adrien Misigaro yafashishije imitima ya benshi

Adrien MisigaroAdrien MisigaroAdrien Misigaro

Adrien Misigaro

Adrien Misigaro

Adrien Misigaro yanaririmbye yicaye

AMAFOTO: Ruge

REBA HANO 'ARAMPAGIJE' YA SERGE IYAMUREMYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Liliane nana 3 years ago
    Nukuri byari sawa cyane twraafashijwe Maputo Muzaguruke nubundi twarabakunze cyane especialy Adrien arabizi knd ninumwana mwiza


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND