Mu minsi ya none biragoye gutandukanya umuntu ugukunda n’ugushakaho ibindi bitari urukundo. Mu gihe abasore babeshya abakobwa bagamije kuryamana nabo gusa, abasore bo usanga abakobwa bababeshya kugira ngo babakureho inyungu.
Ibi ariko iyo ushishoza neza ushobora kubibona mbere ukaba wafata umwanzuro wo kubivamo bigishoboka. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu 8 byakugaragariza ko umukobwa ukunda yaba agushakaho inyungu gusa.
1. Aterwa isoni no kuba ari kumwe nawe
Umukobwa ugerageza uko ashoboye akakwihunza mu maso y’abantu agaragaza ko mushobora kuba mutari kumwe aba ari uwo kwitonderwa kuko ntaba yishimiye ibyo arimo. Gusa ashobora kwihangana kubera ko hari n'indi nyungu agukuraho kandi atapfa kureka.
2. Ntajya akugaragariza ko agutekereza, akwitayeho
Urukundo ni urwa 2, iyo umukobwa akurekeye ibintu byose, ukaba ari wowe utekereza gukora ibyamushimisha cyangwa ibindi byose bijyanye no kuba mwakwishima mu rukundo, uwo ntaba agukunda ahubwo aba akunze icyo umuha cyangwa agukurikiranyeho.
3. Avuga ‘ndagukunda’ iyo hari ikintu akeneye
Kubwira umuntu iryo jambo biroroha cyane iyo umukunda gusa iyo umukobwa atagukunda, biramugora cyane kubikubwira, ahubwo akabikubwira iyo hari ikibazo afite ashaka ko ugikemura cyangwa se hari ibindi bintu ateganya kugukuraho.
4. Ntiyita ku byiyumviro byawe
Iyo umuntu agukunda, ashimishwa no kumva ibyiyumviro byawe ndetse ugasanga hari ibintu wamubwiye adashobora kwibagirwa. Umukobwa utagukunda ntiyita kubyo umubwira wiyumvamo kabone n’ubwo waba ubikuye ku ndiba y’umutima, ni cyo kimwe n’uko iyo ikintu kikubabaje ntacyo biba bimubwiye.
5. Akumenyereza ko ugomba kumuha ibintu by’agaciro
Abantu bakundana by’ukuri umwe ntaha agaciro ikintu undi yamuhaye kubera uburyo gihenze ahubwo agiha agaciro bitewe n’icyo kivuze, umukobwa utagukunda akwihimuriraho akifuza ko ibyo adashobora kwibonera byose ari wowe uzabimuha.
6. Ntamenya amakuru yawe n’ubuzima bwawe
Umuntu ugukunda yifuza kumenya niba umeze neza nta kibazo ufite cyangwa ibindi bitagenda neza mu buzima bwawe, gusa iyo atagukunda, ntiyifuza kumenya ibyawe kuko ntacyo biba bimubwiye.
7. Ntajya akuvugisha nta kintu akeneye
Umukobwa ukureka igihe cyose ukaba ari wowe umuvugisha, ntakubaze amakuru yawe, ntagire amatsiko ku bintu bikwerekeye, uwo ntaba agukunda. Arakureka gusa ukaba ari wowe umuvugisha kandi n’igihe muvuganye ntakubwira amakuru ye.
8. Ibintu byose usanga ari we byerekeyeho
Ni we ugomba gufata umwanzuro, ni we uhitamo ibyo mukora, igihe mubikorera ndetse iyo ugerageje kumuvuguruza ahita akubwira ko ashaka ko iby’urukundo mubireka. Uyu ntaba agukunda kuko mu rukundo ni ubwumvikane ntawe utegeka undi.
TANGA IGITECYEREZO