RFL
Kigali

NKORE IKI: Umusore dukundanye imyaka 5 ariko yampishe ko afite amafaranga menshi ku yindi Konti

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:2/08/2017 12:30
25


Mbanje kubasuhuza mwe muyobora INYARWANDA.COM kandi mbashimira uburyo mwashyizeho uyu mwanya wo kugisha inama. Ndabamenyesha ko inama zinyura mu kinyamakuru cyanyu zifasha abantu benshi kandi nanjye ndi uwo kubihamya.



Nanjye rero mfite ikibazo kindemereye ariko ndabasaba ko umwirondoro wanjye mutawuvuga kubera impamvu nyinshi zitandukanye. Ndi umukobwa w’imyaka 25 narangije kwiga ndetse ngira n’amahirwe mbona akazi kadakanganye cyane ariko nditunze nkanabasha no gufasha bamwe bo mu muryango wanjye iyo banyitabaje.

Mfite imyaka 20 rero nakundanye n’umuhungu , si ubwa mbere nari nkundanye kuko babiri ba mbere twabaye inshuti ntabwo byakunze ko dukomezanya. Ibyo bibaho mu buzima icy’ingenzi ni uko abantu basezeranaho mu mahoro ntawukomerekeje undi cyane.

Uyu muhungu rero twahuriye mu kazi aho nari nagiye gukorera hanyuma turashimana ndetse twemeranywa ko tuba inshuti, ubu imyaka itanu irashize ndetse twatangiye gupanga uko twazakora ubukwe mu mwaka utaha wa 2018.

Mu by’ukuri nta kintu na kimwe nshinja inshuti yanjye kuko yambereye imfura muri byose  ku buryo inshuro twaba twaravuganye nabi cyangwa gushwana nkuko babyita si nyinshi cyane kandi byarangiraga twiyunze ubuzima bwiza bugakomeza.

Ikibazo rero cyaje mu cyumweru gishize ubwo yambwiraga ngo nimurebere kuri Computer ye ko 'Document' yari ari kohereza zamaze kujya kuri email ngo maze nkande “SEND” maze email igende.

Ngeze kuri Computer ye nasanze page yasize afunguye ari iya Banki imwe ikorera hano mu Rwanda hakaba haragaragaraga amakuru ya Konti ye akoresha yifashishije internet njye ntari nzi. (Online Banking). Icyantunguye cyane ni uko nabonye hariho amafranga menshi (arenga Miliyoni 30) ntacyekaga ko afite ndetse na we atigeze ambwira. Nariyumanganije nohereza email nkuko yari yabinsabye ndicecekera.

Si ukubabeshya, uyu musore tuganira byose bimwe inshuti magara ziganira ndetse dufite n’imishinga itandukanye twatangiye gufatanya  ku buryo ibijyanye n’umutungo wacu tubiganira ntakibazo, ariko kuba atarigeze ambwira amakuru yerekeye aya mafaranga byanteye ubwoba cyane. Sinzi niba yaramenye ko nabibonye ariko nanjye sinigeze mbimubaza ndacyatekereza icyo gukora.

None rero nkaba mbagisha inama iteye itya: Ese ubu koko ni iyihe mpamvu yaba yaramuteye kumpisha aya mafaranga ? None se yayakuye he ko akazi akora nkazi atapfa kuzigama kugeza ayagejejeho?  Niba se ari ayo yari afite cyera mbere yuko tumenyana yaba wenda ateganya kuzayanyereka twaramaze kubana nka surprise? 

Njye ndi gutekereza ko wenda namwihorera simbimubaze nkazarindira amaherezo yuko azabigenza. Ariko nanone undi mutima ukambwira ko nkwiye kubimubaza nkicara ntuje. None se nimbimubaza akabyakira nabi tukavaho tunashwana kandi twari twimereye neza? Aho sinazicuza kuba nariyangirije umubano wacu?

Rwose uwaba afite inama yumva nakurikiza yayingira kuko muri iyi minsi singipfa gusinzira ndara nibaza icyo gukora.

Ndabashimiye.

 

Tubibutseko ushaka kugisha inama atwandikira kuri email yacu yabugenewe ari yo nkoreiki@gmail.com  inkuru ye tukayitangaza kandi umwirondoro we tukawugira ibanga 100%.

 

Ifoto twakoresheje yakuwe kuri Internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kamana japhet6 years ago
    wowe mureke izo cash azazikubwira yaraguteye amabya
  • west6 years ago
    nonese mukobwa mwiza koko ko mutarashakana ngo mube mwanasezeranye ivanga mutungo gute uhangayikishwa numutungo we cg ubizi Ute ko ayo mafrw ari aye??? urikwibabariza ubusa kbsa iturize wishyire mumahoro
  • gakire6 years ago
    Sha warasaze ararinda yakwereka amafaranga se kuberiki numuntu wumugabo weho kurikiza gahunda zumugabo wawe naho kumukontorora warasaze wihane ukunda amafaranga cyangwa ukunda umuntu
  • Plapla6 years ago
    None se wa mukombwa we ubusanzwe uri umuvunnyi ko ariwe ushinzwe ibyongibyo?cyangwa uri umugenzacyaha ?wowe reba ibyo weretswe ibyo utereswe ubireke.ubundi se nihame ko umenya ibye byose.keretse niba uri imana yamuemye
  • Isac6 years ago
    Nonese mwari mwasezerana ngo mumenye icyo musezeranye? (Ivangamutungo rusange cg muhahano) Ndumva hakiri igihe cyo kuba wajya kwibaza kuri izo cash zuwo munigger!
  • Habi6 years ago
    Ndumva wafata umwanya ukabisengera,noneho igihe muri mu mwanya mwiza wo kuganira ukabimubaza umushima,ukamubwira uti felicitation nubwo wabimpishe,ariko muganira, noneho ukareba uko abyakiriye nicyo akubwira, uko abyakiriye nibyo bizakwemeza kumubaza impamvu cg kubyihorera.Murakoze izindi nama phone yanjye ni 0788648396.
  • ru6 years ago
    Ayakubwire hanyuma umuhate gukora ubukwe, vuba,vuba hanyuma yiminsi umusabe divorce muyagabane... Cg wameretse amerwe yayo akugirira ubwoba?? kuki se ubundi wifuza kumenya ibya amafranga ye yose mutarabana? Gabanya umururumba niba mukundana utegereze mubane nibishaka azakubwira cg abireke...
  • Frank6 years ago
    Umva mushiki wanjye, wibyitaho winabimubaza muhate urukundo n'ubunyangamugayo ukore ibyo mukorana utayatecyereje, winabimubaza rwose gusa mu Rwanda haje umuvunyi wasanga hari uwo ayabikiye, cg umwizeye wayamubikije bitewe nabo ashaka ko batayabona URUGERO:Mfite Compte 3 zose Ebyili muri zo ziriho amafr menshi mbikiye abagabo banduta kdi ndi umucyene kubera impamvu zabo bwite kdi baranyizeye ahubwo umugabo wawe ni uwo kwizerwa!!!
  • kamali6 years ago
    Non.ntampamvu yo kubyibaza byinshi.wowe komeza urukundo mufitanye.uzabimubaze mwaramaze kubona.kdi arinjye narushaho kumukunda kuko umuntu wabashishe kwizigamira ari umusore byumvikane ko azavamo umugabo uhamye.umuryango ntuzicwa ninzara yariteganyirije.tuza rero.
  • sinzi6 years ago
    Amafranga ye urayashakaho iki ko mutarabana? Ese ubundi iyo compte wayibwiwe n'iki, na nde ? Umuntu asesenguye asanga uhangayikishijwe n'amafranga gusa tu ? Amafranga ni aye, wowe nturaba uwe. So, so, so, comuhe amahoro. Ahubwo wowe urashaka kumukura ntarukundo umufitiyeeeee
  • Kalisa6 years ago
    Abakobwa mumbabarire harigihe mushaka ibintu kurusha abantu wabanje ugategereza ibindi
  • bizumuremyi eric6 years ago
    uri umusazi wamukobwawe mureke ahubwa ongera urukundo azabivuga numunyarira kwibya ahubwowiba umwana sibyo gusa. harinibindi ntuhangayike niyo atabikubwira uzamwihorre. bizubaka urwanyu ahubwo mubwere mubane vuba hataragira ikibyica.
  • FINA6 years ago
    sha icyo si igitangaza kuko muri inshuti ntago araba umugabo wawe kuburyo wumva ko kutamenya umutungo we ari ikibazo. aringe rero bibabayeho nabimubaza kugirango binduhure umutima, ikindi ni ukugirango umenye ko ayo mafranga ayabona muburyo bunoze atari ubujura cyangwa se atayahabwa na ba sugar mamies. ibyo gukekako mwahita mushwana byihorere kuko biramutse bibatanyije bivuzeko yaba atagukundaga bihamye. ubwo nyine yaba atari uwawe. ikindi nuhitamo kumubaza uzatangire umusaba imbabazi ko wabonye ibanga ariko umwibutse ko ariwe wari ugutumye. ikindi ntuzabimubaze warakaye kuko ntamakuru wamukuraho. nkwifurije amahirwe mu rukundo.
  • JO6 years ago
    nonese ikibazo ufite nikihe? umugabo nyamugabo nukora urugo rugatera imbere aho yayakura hose icyangombwa ni amafranga, ikindi nakubwira ntuire impungenge kuko bank iba izi aba client bayo nubushobozi bwabo uko bungana iyo ibonye hari ikidasanzwe kuri compte yumukiriya runaka wayo iramukurikirana ikamenya imvano yamafranga menshi afite kuri compte atarasanzwe , so dont worry about that gusa nibyiza kugira amakenga kandi ntibazakubeshye benshi hano kwisi imishahara yabi siyo ibakiza
  • Bosco habimana6 years ago
    Birakomey
  • Mimi6 years ago
    Niba umubona nk'inyangamugayo uzacunge mwasetse muri mu bihe byiza umuganirize utamuhishe umubwire ko wabibonye ariko utamubaza byinshi. Naba ari ushaka kukubwira azahita agusobanurira ibyayo. Kuko sna none ntiwirengagize ko abakobwa benshi bikundira cash aho gukunda nyierayo! wasanga wenda ari mn'aye ariko yaranze guhita ayakwereka ngo udashiturwa nayo ahubwo ubanze umukunde uko ameze. Njye nzi uwajyaga atega igare agiye kureba cherie we kandi afite voiture ariko yangaga ko amukundira imodoka ahubwo yagirango abe ariwe akunda not ibyo atunze
  • Kamaliza6 years ago
    Mukobwa mwiza bigushuka yego ntabwo uri umuvunnyi ariko rata numva ikiza kuko ibyo bintu wabimenye kandi ukabibona muburyo butari ubwo kumugenzura kuko yaragutumye ! Ndumva wazamubaza neza igihe ubona mwagiranye ibihe byiza cyane kandi ubona mwishimye mwaryoheje wumve uko bimeze nonese ko adakora wamugani ngo abe yagira ayo mafrnga ! Urumva niba ari na bussnes akora wayumenya kuko mwizeranye ! Ahaaa ujye umenya ubwenge hanza ha hari byinshi ! Thanks
  • Mwali Mwiza6 years ago
    Wowe ceceka, ubundi ushake uburyo agutera inda, hanyuma akurongore. Natakurongora kandi uzamurege muri leta muyagabane, aguheho ayindezo y'umwana nayo kuguhoza amarira!!!!!
  • Mignone6 years ago
    Hahahah, ariko abakobwa mwarayoberaye koko, nonese ko utari umugorewe ibyo umutungo we bikuraza udasinziye kubera iki? Ubu iyiminsi akunze undi ntiwaroga uwo mwali mushya? Ahubwo bakurebere hafi!
  • David6 years ago
    Ubuse wowe uri umusore uzi ubwenge, wajya kubwira umukobwa mutarabana ko ufite 30M kuri compte?





Inyarwanda BACKGROUND