RFL
Kigali

Ubuyobozi bw’itorero ry’Abadiventiste bwashyize hanze impamvu 3 zituma bwigarama ibyo gusezeranya Umutare Gaby na Joyce Nzere

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/08/2017 13:28
4


Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Umutare Gaby yasezeranye imbere y’Imana na Nzere Joyce basezeranywa n'umupasiteri wo mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi, kuri ubu ubuyobozi bw’iri torero bwigaramye ibyo gusezeranya uyu muhanzi batangaza ko uwabikoze atabikoze mu izina ry’itorero.



Babinyujije mu ibaruwa bandikiye Inyarwanda.com ubuyobozi bw’itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi bamaganye iby'iryo rahira bamenyesha Inyarwanda ko uwasezeranyije ubwo bukwe atari ahagarariye ubuyobozi bw’itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi. Aha bagaragaje ko umuhango wo gusezeranya ubukwe bwemewe n’itorero utabera muri hotel cyangwa ahandi ahubwo ko ubera mu rusengero rwerejwe uwo muhango.

UMUTARE

Itorero ry'abadiventiste b'umunsi wa 7 ryamaganye iby'uku gusezeranya Umutare Gaby na Nzere Joyce

Aha bagize bati” Ikindi kandi ni uko umuhango wo gusezeranya ubukwe bwemewe n’itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa 7 ubera mu rusengero rwerejwe uwo muhango kandi mbere y’uko buba bukarangwa inshuro eshatu imbere y’abizera b’iryo torero ndetse bugasezeranywa n’umupasitoro ubifitiye ububasha.”

Aha bavuze ko izi mpamvu zivuzwe haruguru ari zo bashingiraho bavuga ko uwabusezeranyije yabikoze ku giti cye bityo ngo ntabwo bigomba kwitirirwa itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa 7 mu Rwanda. Ibi bikaba bikubiye mu ibaruwa yanditswe n’ubuyobozi bw’itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa 7 mu Rwanda.

 UMUTAREUmutare Gaby yari yasezeranyijwe na Pastor Joshua

Tubibutse ko ubukwe bwa Umutare Gaby bwasezeranyijwe na Pasiteri Rusine Joshua, uyu akaba ari nawe wasezeranyije Knowless na Clement nabyo bitavuzweho rumwe. Uyu mupasitoro wabasezeranyije nta torero agira abarizwamo cyane ko nyuma yo kuyobora Itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa 7 mu ntara y’uburasirazuba akaza kweguzwa muri 2011 yaje gusezera muri iri torero. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alice6 years ago
    Ariko abirabura tugira amatiku nyagasani,ubuse icyo Imana idutegeka ko ari Urukundo kandi Gaby na Joyce bakaba barakundanye ubwo abo badive kuba bumva bakwihakana ko ataribo babasezeranyije birabongerera iki?aho basezeraniye hose hapfa kuba hasengewe hahinduka ahera imbere y'Imana,uwabasezeranije sikibazo icyambere nuko bo bakundanye already Imana yari yabihaye umugisha umunsi bemeranywa kuzabana nkumugore numugabo ,nkubu aya mabaruwa mwahururanye amaze iki kweri? narumiwe nukuri banyamadini mwisubireho idini n'umutima n'ibikorwa s,amagambo namabaruwa atesha abantu agaciro no kutishimira intambwe bagenzi banyu bateye.
  • Jo6 years ago
    Aba nabo ubanza ari imburamukoro (abayobozi b'abadive).
  • mukamuhire Aime6 years ago
    ntakibi Pasteur yakoze afite uburenganzirabwo gushyingira umuhungu numukobwa muri EDENI rwose kandi Imana niyo yamuhaye ububasha bwo gushyingira pasteur warakoze cyane Komeza ubashyingire bazagire urugo ruhire kandi uzanjye ubaba hafi
  • kalisa6 years ago
    none kuki mwitirira abadve ibyo bat akoze muragirango babyemere ataribo babikoze se





Inyarwanda BACKGROUND