RFL
Kigali

Mutokambali Moise yahamagaye 16 bagomba gutangira kwitegura igikombe cya Afurika

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/08/2017 19:37
0


Mutokambali Moise umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball, yamaze guhamagara abakinnyi bagomba gutangira kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika kizakinwa kuva kuwa 8-16 Nzeli 2017 muri Senegal na Tunisia.



Abakinnyi 16 bahamagawe ni abasanzwe bakina imbere mu gihugu mu marushanwa ategurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) mu gihe biba biteganyijwe ko abakina hanze y’u Rwanda bazaza nyuma.

Mu bakinnyi bahagawe ntiharimo Nshizirungu Patrick wa REG BBC umwe mu bakinnyi bigaragaje mu mwaka w’imikino dusoje ndetse akaba yari yanahamagawe mu rutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi bitabiriye imikino ya Zone 5, Hakizimana Lionel wa Patriots BBC nawe ntagaragara ku rutonde nyuma yo kuba yarazamuye urwego cyane mu gutsinda amanota atatu.

Dore Abakinnyi 16 bahamagawe by’agateganyo:

1.Mugabe Arstide (Patriots BBC)

2.Kubwimana Kazingufu Ali (REG BBC)

3.Sagamba Sedar (Patriots BBC)

4.Ishimwe Parfait (APR BBC)

5.Ndizeye Dieudonne (IPRC Kigali BBC)

6.Icyishatse Herve (IPRC South BBC)

7.Nkurunziza Walter (Patriots BBC)

8.Hagumintwari Steven (IPRC Kigali BBC)

9.Shayaka Olivier (Espoir BBC)

10.Munyaneza Eric (APR BBC)

11.Niyonkuru Pascal (Espoir BBC)

12.Ruzigande Ali (APR BBC)

13.Niyonsaba Bienvenue (IPRC South BBC)

14.Ndoli Jean Paul (IPRC Kigali BBC)

15. Kaje Elie (Patriots BBC)

16.Kami Kabange Milambwe (REG BBC)

Hakizimana Lionel

Hakizimana Lionel wa Patriots BBC ntari ku rutonde

 Image result for Nshizirungu Patrick wa REG BBC

Nshizirungu Patrick bita LeBron wa REG BBC ntawe uri ku rutonde 

Draw results - FIBA AfroBasket 2017

U Rwanda ruri mu itsinda rya Gatatu (C)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND