RFL
Kigali

Mu mboni z'abahanzi bakomeye mu Rwanda ni nde uhabwa amahirwe mu matora ya Perezida ?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/08/2017 16:05
1


Mu Rwanda inkuru ihari nuko abanyarwanda muri rusange bayiraye ku ibaba biteguye amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe tariki 3-4 Kanama 2017, kuri ubu rero nyuma yo kwiyamamaza benshi bakomeje kugira abo baha amahirwe yo gutsinda amatora.



Ibi byatumye twegera abahanzi banyuranye kugira ngo tubabaze uwo babona ufite amahirwe yo kwegukana intsinzi muri aya matora ndetse n’impamvu bashingiraho ariwe baha amahirwe, usibye ibi ariko buri muhanzi wabajijwe, yahawe n’umwanya wo kuba yagenera ubutumwa abanyarwanda muri rusange muri iki gihe twitegura amatora.

Abahanzi bavuganye na Inyarwanda.com ntakindi cyagendewemo batoranywa ahubwo twarebye abakomeye kandi bafite amazina azwi na benshi mu bakurikirana muzika, ariko nanone si bose babashije gusubiza ibibazo twababajije kimwe nuko hari n'abandi batarasubiza gusa byatumye dufata icyemezo cyo kubagezaho uko abo twavuganye babona ufite amahirwe menshi yo kwegukana intsinzi.

Butera Knowless

Knowless

Butera Knowless umuhanzikazi w’umunyarwanda wamamaye cyane muri muzika akegukana ibihembo binyuranye birimo na PGGSS yegukanye muri 2015, abajijwe ibi bibazo yagize ati” Uwo mpa amahirwe ko yatuyobora nta wundi ni Paul Kagame, Kuko yashyize mu ngiro byinshi yijeje abanyarwanda ubwo aheruka gutorwa kandi byiza, ku buryo kumutora ari ugusigasira ibyo byagezweho ndetse ni nawe ufitiye ejo hazaza heza abanyarwanda. Ubutumwa naha abanyarwanda ndetse n'urubyiruko muri rusange ni ugutora umukandida wa RPF Inkotanyi kuko ari we wenyine tuzafatanya tukubaka u Rwanda twifuza.“

Riderman

riderman

Uyu muraperi wamamaye cyane muri muzika akaba n’imfura y’abaraperi begukanye PGGSS dore ko yegukanye iya 2013 uyu we abajijwe ibi bibazo yagize ati” Amahirwe yose ni ay'umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame.Impamvu ni uko we afite byinshi yakoze bigaragarira buri wese, kandi ibyo asezeranya abaturage byose abishyira mu ngiro. Arasobanutse kandi n'icyerekezo cye kirasobanutse. Ubutumwa naha abanyarwanda mu gihe nk'iki cy'amatora ni ugutora umukandida umwe rukumbi ufitiye imigambi myiza u Rwanda n'abanyaRwanda uwo ni Paul Kagame.”

King James

king James

King James wegukanye ibihembo byinshi birimo na PGGSS2 muri 2012 we aganira na Inyarwanda kimwe n'abamubanjirije yabwiye umunyamakuru ko umukandida aha amahirwe ari Paul Kagame, yakomeje agira:

Nkurikije aho maze kugera hose yahuriye n'abaturage nkareba ubwuzu,urugwiro,urukundo,gushima,ishyaka,icyizere abantu bamufitiye,kuva ku mwana kugeza ku muntu ukuze aho buri wese akubwira aho yavuye n'aho ageze abikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na Paul Kagame ntakabuza Paul Kagame ni we abanyarwanda tuzatora. Ubutumwa rero ni uko umuco wo gukorera hamwe kandi mwituze wazaturanga nk'uko bisanzwe maze tugatora neza tugashimangira ubudasa bwacu tukubaka u Rwanda twifuza.

Yvan Buravan

yvan buravan

Yvan Buravan umuhanzi umaze kubaka izina mu mitima y'abakiri bato batari bake kubera indirimbo ze zikunzwe muri iyi minsi, abajijwe ibi bibazo yabwiye Inyarwanda ati”Uwo mbona afite amahirwe yo gutsinda ni H.E Paul Kagame,kubera ko hamwe nawe bigaragarira buri wese ko u Rwanda ari intangarugero ku isi kandi aduhesha ishema ryo kwitwa abanyarwanda bityo rero ubutumwa nta bundi nuko abanyarwanda bakwitabira amatora kandi bagatora neza.”

Safi Madiba /Urban Boys

Safi

Itsinda rya Urban Boys ni rimwe mu matsinda akomeye u Rwanda rufite aba begukanye igikombe cya PGGSS6 kimwe n’ibindi bihembo byinshi bitangirwa hano mu Rwanda. Ibi byatumye twegera Safi Madiba umwe mu bagize iri tsinda tumubaza ibibazo bimwe n'ibyo twabajije abandi, aha yagize ati:

Uwo mpa amahirwe muramuzi ni Paul Kagame we wadukuye mu menyo y'ingwe ubu tukaba tumeze neza. Impamvu muha amahirwe yatugejeje kuri byinshi ntawe utabibona n’amahanga aramwirahira, cyane cyane umutekano. Nta mutekano nta terambere ryabaho, yadusubije agaciro, hari igihe twajyaga mu mahanga tugatinya kuvuga ko turi abanyarwanda ariko ubu unabivuga ntawukubajije. Icyo nabwira Abanyarwanda ni ukuzinduka kare kuya 4 Kanama 2017 tukamutora muri iyi myaka irindwi igihugu cyacu gikomeze gitere imbere.

Platini/ Dream Boys

platini

Platini wo mu itsinda rya Dream Boys riri mu matsinda akomeye hano mu Rwanda dore ko ari naryo ryegukanye PGGSS iheruka, uyu we aganira na Inyarwanda yagize ati”Urambaza uwo mpa amahirwe? Ntawundi ni Paul Kagame we wazuye u Rwanda, ntawundi muntu ndabona ku isi umeze nka Kagame, ubutumwa bwo naha abanyarwanda ni ugukangurira Abanyarwanda muri rusange gutora Kagame.”

Nina /Charly & Nina

Nina

Muri iyi minsi uvuze abahanzi nyarwanda ukibagirwa Charly na Nina hari abahita bakubwira ko hari abo usize bitewe n'uburyo iri tsinda rikomeje kwigarurira imitima y'abakunda umuziki. Ibi byatumye dushaka kumenya uko aba bakobwa babona ufite amahirwe yo kwegukana intsinzi mu matora ya Perezida, aha Nina yagize ati” Njye uwo mpa amahirwe ni Perezida Kagame. Twiteguye intsinzi y’umukandinda w’ishyaka rya FPR Inkontanyi. Ubuse utabona ibyo yatugejejeho ntiyaba ari impumyi? Ubutumwa naha Abanyarwanda rero twese nukuzajya gutora kandi tugatora Paul Kagame ntawundi.”

Christopher

christopher

Christopher nk'umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda abajijwe ibibazo twababazaga yagise ati”Murambaza uwo mpa amahirwe kweri?, ni Perezida Kagame. Icyo nshingiraho ni ibikorwa yadukoreye muri manda zitambutse mugihe agifite ubushobozi n'imbaraga azatuyobore. Abanyarwanda bakwiye kumutora kugira ngo dukomeze uyu muvuduko mu iterambere.”

Oda Paccy

oda paccy

Oda Paccy nk’umwe mu bahanzikazi bakunzwe muri muzika nyarwanda yabwiye Inyarwanda.com ati”Muri aya matora nzi Perezida Kagame Paul ni nawe nshyigikiye. Utazi aho yadukuye n'aho tugeze ubu uwo yaba atanyurwa, ni umubyeyi wa benshi, yahojeje amarira benshi abaremera icyizere cyo kubaho, dukwiye gukomereza aho tugeze ku bwanjye numva yayobora kugeza we yumva ananiwe kuko amahoro n’iterambere dufite ubu twifuza kubigumana ubuziraherezo.Inama naha abanyarwanda nabo ubwabo batijijishije cyangwa ngo bace hirya iyo hari umuntu waguhaye ibyo utakwishoboza uramwitura, rero ubu nibwo akeneye ko tumwitura ibyo yadukoreye nk'umubyeyi ijwi ryacu niryo akeneye nk ishimwe tumutore.”

Bruce Melodie

Bruce Melodie

Uyu ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi, ubwo twamubazaga ibi bibazo Bruce Melodie yagize ati"Uwo mpa amahirwe ni Nyakubahwa Perezida Kagame Paul. Ubutumwa naha abanyarwanda ni uko batora umuntu ubikwiriye kandi utanga icyizere cy'ejo heza."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jimmy6 years ago
    cyane rwose. nta wundi ni umusaza wacu Imana yatwihereye, uko bwije n'uko bukeye tumusabira k'uwiteka rugira ngo akomez abe na life nzuli





Inyarwanda BACKGROUND