RFL
Kigali

Urubanza ruregwamo Mozey Radio na Weasal (Goodlyfe) rwongeye kubyutswa

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:1/08/2017 16:01
0


Abahanzi bo mu itsinda rya Goodlyfe Mozey Radio na mugenzi we Weasel bongeye kuregwa mu rukiko nyuma yo kwanga kwitaba ubutabera aho baregwa n’uwahoze ari umujyanama wabo,Jeff Kiwanuka ubashinja kumuharabika bavuga ko akoresha amarozi babinyujije kuri Facebook.



Iki kirego cyongeye gusubukurwa nyuma y'aho aba basore bo muri Goodlyfe banze gusiba amagambo bavuze kuri Facebook bavuga ko Jeff Kiwa akoresha amarozi ndetse ko afite aho ahuriye n’urupfu rw’umwana w’imyaka 6 y’amavuko,Joel Ogema watanzweho igitambo.Uyu mugabo yahise abasaba ko bakuraho aya magambo bavunira ibiti mu matwi na we ahita yitabaza abamuhagararira mu mategeko ba kampani Muwema and Co.Advocates ashyikiriza urukiko ikirego.

radio and weasel

Mozey Radio(Ssekibogo) na Weasel(Mayanja) barezwe mu rukiko.

Ikinyamakuru Bukedde ari na cyo dukesha iyi nkuru kivuga ko aba basore banze kugira icyo batangaza kuri ibi birego baregwa ndetse n’ubahagarariye mu mategeko na we ntiyabashije kuboneka ngo agire icyo atangaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND