RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Alphonse

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:1/08/2017 13:00
4


Izina Alphonse rifite inkomoko mu rurimi rw’ikidage gusa rikunze gukoreshwa cyane ku bantu batuye mu bihugu bikoresha igifaransa. Iri zina risobanura “Uwiteguye kurwana”



Imiterere ya ba Alphonse

Alphonse arafungutse, akunda abantu kandi abisanzuraho. Akunda kuganira, afite igikundiro, aroroheje kandi ni umunyamahoro. Agira ishyaka n’umurava, ashyira imbaraga mubyo yiyemeje abikunze. Iyo yumva adatuje mu buryo bw’amarangamutima ashobora guhitamo guhungira mu kwishyiramo ibitekerezo bihabanye n’ibyamubabaje.

Alphonse akunze guhora yishimye gusa akunda kugira n’amakabyankuru. Agira udushya, kandi azi guhanga ibintu bidasanzwe, ahangayika ku buryo bubangutse ku buryo bishobora no gutuma afata imyanzuro ihubutse. Akunda umurimo ukozwe neza cyane kandi agakunda no kwambara neza. Akunda ibintu biri kuri gahunda n’isuku. Iyo akiri umwana, Alphonse aba ashimishije kandi avuga menshi.

Akunda kubona abantu bamukunze, kuganira no gukora ibintu bimushimisha, akunda kandi ubuzima bumworoheye butagoye. Kuri we, ibintu byose bishingira ku mibanire no gusangira ibyo ufite n’abandi. Yanga akamenyero kandi yumva afite ibitekerezo byinshi byahindura ikiremwamuntu. Mu rukundo ni umukunzi ushimishije kandi azi kwita ku mukunzi we gusa agira integer nke cyane ku bijyanye no kwihanganira ibigeragezo by’umubiri!

Mu mirimo yifuza gukora harimo ijyanye ko kubwira abantu, ni ukuvuga no kwigisha, ubunyamakuru, akunda kandi imirimo y’ubuvuzi n’ubukerarugendo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kwihangana alphonse3 years ago
    ba alphonse burya turi asore beza
  • Alphonse peace boy TUYISHEMEZE2 years ago
    Ba alphonse bury turarenze n'imana iradukund xan
  • Humviyaremye alphonse4 months ago
    Eseburiya umuntu ushakaguhindura izina byagendabite
  • Ishimwe Alphonse 1 month ago
    Eee uzikonko nkunda kuvuga meshi we





Inyarwanda BACKGROUND