Mashami Vincent umutoza wungirije Antoine Hey mu ikipe y’igihugu Amavubi avuga ko kuba Hakizimana Muhadjili abura mu ikipe y’igihugu bikaba ikibazo mu itangamakuru ari ikintu yumva kigomba kwitabwaho bakareba impamvu nyamukuru abanyamakuru babitindaho cyane bakirengagiza abandi bakinnyi barimo na Nizeyimana Djuma wa Kiyovu.
Mu kiganiro abatoza b’Amavubi bagiranye n’abanyamakuru ku gicamunsi cy’uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2017, Mashami Vincent yafashe umwanya yunganira Antoine Hey ku ngingo abanyamakuru basobanuzaga ku bakinnyi bashya bongewe muri iyi kipe.
Bigeze ku mpamvu Hakizimana Muhadjili adahamagarwa, Mashami Vincent yasobanuye impamvu bamwe mu bakinnyi barimo; Nyandwi Sadam, Mutsinzi Ange Jimmy na Biramahire Abedy bahamagawe ariko anavuga ko kuba abanyamakuru bagaruka cyane ku ibura rya Hakizimana Muhadjili ari ikintu abatoza batumva neza mu gihe hari abakinnyi nka Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sport birengagiza kubaza impamvu yabuzemo. Mashami Vincent yagize ati:
Naho ikibazo mwari mumbajije cya Muhadjili…Ngira ngo hari abakinnyi benshi cyane mwakagombye kuba mubaza. Hari ba Maxime (Sekamana/APR FC) abo ntimubabaza, ntimubaza ba Djabel (Manishimwe/Rayon Sports) abo bose ntimubabaza kandi ni abakinnyi b’abanyarwanda kandi babikora mu makipe yabo. Hari…Ni benshi mu by’ukuri. Hari ba Djuma (Nizeyimana) bo muri za Kiyovu Sport. Ariko usanga akenshi bikunda kuzenguruka ku muntu umwe, nabyo umuntu yabyibazaho.
Mashami Vincent yemera ko umukinnyi ugiye mu Mavubi ataba ari igitangaza ngo usigaye abe ari umuswa kuko ngo hari abakinnyi bajemo bagasohoka, abandi bakaza nyuma yewe ngo n’abandi. Uyu mutoza ashimangira ko nta mutoza n’umwe wanga umukinnyi mwiza wamufasha gushaka intsinzi.
Mashami Vincent aganira n'abanyamakuru ababaza impamvu bakunda kuvuga Muhadjili Hakizimana
Antoine Hey we avuga ko aba ashaka abakinnyi bisanga mu mukino bitagoranye cyane ndetse bitanasabye iminota myinshi
Kayumba Soter myugariro wa AS Kigali
Muvandimwe Jean Marie Vianney myugariro muri Police FC
Abakinnyi b'Amavubi mu myitozo kuri sitade ya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere
Ndayishimiye Eric Bakame mu mwitozo
Nzarora Marcel mu myitozo
Kimenyi Yves mu izamu
Mubumbyi Bernabe mu kirere afunga umupira
Biramahire Abedy mu myitozo y'ikipe y'igihugu nkuru
Nyandwi Sadam mu myitozo ye ya kabir mu Mavubi
Dore abakinnyi 22 bari mu myitiozo:
Abanyezamu (3): Kimenyi Yves (APR FC), Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports) na Nzarora Marcel (Police FC).
Abakina inyuma (10): Nsabimana Aimable (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Muvandimwe Jean Marie Vianney (Police FC), Rucogoza Aimable Mambo(Bugesera FC), Nyandwi Sadam (Rayon Sports), Bishira Latif (AS Kigali), Kayumba Soter (AS Kigali), Mutsinzi Ange Jimmy (Rayon Sports) na Iradukunda Eric (AS Kigali).
Abakina hagati(6): Bizimana Djihad (APR FC), Nshimiyimana Imran (APR FC), Mukunzi Yannick (APR FC), Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports), Savio Nshuti Dominique (AS Kigali) na Muhire Kevin (Rayon Sports)
Abataha izamu (4): Nshuti Innocent (APR FC), Mubumbyi Bernabe (AS Kigali) na Biramahire Christophe Abedy (Police FC).
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO