RFL
Kigali

Umwe mu bakurikira Rihanna kuri Instagram yibasiwe nyuma yo kuvuga ko uyu muhanzi asigaye abyibushye cyane

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:31/07/2017 20:02
0


Umwe mu bakurikira Rihanna kuri Instagram yibasiwe n’abafana banyuranye b’uyu muhanzi nyuma yo kuvuga ko Rihanna asigaye abyibushye muri iyi minsi.



Uyu mufana yibasiwe bitewe n’igitekerezo yatanze ku ifoto Rihanna yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram arimo gufata ibyo kurya byitwa Snacks,avuga ko uyu mukobwa w’imyaka 29 y’amavuko yaba yarongereye ibiro.Ibi ni ibintu bitashimishije bamwe mu bakunzi b’uyu muhanzikazi barimo inshuti ye Melissa Fordes waje gushyigikirwa na mugenzi we Badgalriri wagize ati”Sigaho kumucira urubanza”.

Rihanna na we ntiyatanzwe kugira icyo abwira uyu mufana kuko yahise agira ati”Ngo hari uwavuze ko nsigaye mbyibushye?”.Rihanna yahise ashyiraho utumenyetso tw’udusimba dutatu turimo kurira mu rwego rwo kwereka uyu mufana ko ibyo yamuvuzeho atabyitayeho.

Src:Justjared 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND