RFL
Kigali

Mr Nice yasubije abavuga ko asesagura umutungo we anagira inama abahanzi

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:31/07/2017 16:08
2


Umuririmbyi Mr Nice nyuma y’igihe kirekire yibera mu gihugu cya Kenya yagarutse muri Tanzaniya asubiza abantu bavuga ko akoresha nabi umutungo we.Uyu mugabo avuga ko abo bantu bajya babyihorera kuko batazi umutungo atunze uko ungana.



Mu kiganiro The Weekend Chart Show cya televiziyo Clouds,Mr Nice yabonye umwanya wo kugira inama abahanzi bo mu gihugu cya Tanzania avuga ko asanga ikintu cy’ingenzi ari urukundo kandi ko bakwiye kumenya gucunga neza ibyo batunze kuko nta muntu uzi icyo ejo cyangwa ejo bundi hahatse.Mr Nice yagize ati”Babona meze neza ntibazi ko agafaranga ntunze ubu ari kamwe mwampaga mu minsi yashize,hari abavuga ko ngo nsesagura ariko ntibazi ayo ntunze uko angana”.

Mr Nice yakomeje avuga ko abahanzi bakwiye kubahana kandi bagakora cyane kugira ngo umuziki utere imbere.Mr Nice ni umuhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka Fagilia,rafiki n’izindi yaretse ibijyanye n’umuziki,ubu akaba ari we wamamaza uburyo bw’imyambarire bwitwa TIKEU.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Mr nice yitabye Imana kera none ngo yatanze inama unkuru yawe irashinyagura kbs
  • bag6 years ago
    mr nice ni muzima ahubwo wewe ko umwishe mn annymo





Inyarwanda BACKGROUND