Umutare Gaby ni umusore w’umunyarwanda wamamaye cyane kubera muzika, uyu aherutse gukora ubukwe maze ashyingiranwa na Nzere Joyce aba bombi bari mu kwezi kwa bucyi aho bakomeje kwishimira intambwe bateye yo kubaka umuryango.
Nkuko bigaragara mu mafoto bakomeje gushyira hanze Umutare Gaby n’umufasha we ukwezi kwa bucyi bari kukurira mu Rwanda ku kiyaga cya Muhazi aho bari kwishimira intambwe bateye nk'uko twabigarutseho haruguru nyuma y’ubukwe bwabo bwabaye tariki 16 Nyakanga 2017.
Umutare Gaby uherutse ndetse gutangaza ko yaretse umuziki ubu ashishikajwe no kubaka urugo yita ku mufasha we n’umuryango we ari kwishimana n’umufasha we mu gihe bitegura kandi guhaguruka mu Rwanda berekeza muri Australia dore ko ariho byitezwe ko bazatura, ari naho Nzere Joyce umufasha we asanzwe atuye.
REBA AMAFOTO:
Nzere Joyce umufasha wa Umutare Gaby ubusanzwe yibera muri Australia, yatembereye ibyiza bitatse u Rwanda ari kumwe n'umutware we
Umutare Gaby ari mu buryohe bw'urukundo n'umufasha we Nzere Joyce
Umutare Gaby n'umufasha we bari mu kwezi kwa bucyiUmutare Gaby n'umufasha we ku mazi bitegereza ibyiza bitatse u Rwanda
Amafoto/Internet
TANGA IGITECYEREZO