RFL
Kigali

Rujugiro yakubitiwe muri Petit Stade Amahoro azira Vuvuzela-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/07/2017 13:37
2


Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2017 ubwo Patriots BBC yacakiranaga na REG BBC mu mukino wa Gatatu wa kamarampaka, ni nabwo Munyaneza Jacques uzwi nka Rujugiro yahatwaga ibipfunsi n’abashinzwe umutekano (Batari abapolisi) bamuziza ko ari kuvuza Vuvuzela.



Mu busanzwe Rujugiro afana ikipe ya REG Basketball Club, kuba yari mu kibuga ntabwo uyu musore yari gutana no kuvuza Vuvuzela kuko ni kimwe mu bikoresho byatumye abanyarwanda bakunda siporo bamumenya kugeza aho ubu yiga amashuli yisumbuye abikesha Vuvuzela.

Imvururu za Vuvuzela n’ababa bahawe akazi ko gucunga umutekano muri Petit Stade zatangiye ubwo umwe muri bo yegereye Rujugiro akamubwira ko niyongera kuvuza Vuvuzela amusohora. Mu ijwi riranguruye kuko abari muri sitade babyumvaga yavuze ati” Urambuza kuvuza Vuvuzela nka nde se?, Mbwira ikosa nakoze ndimenye cyangwa umbwire impamvu ushaka kubimbuza! Naho mujye mureka gufata abantu ngo mubasuzugure uko mwiboneye. Iyi sitade ni iy’igihugu ntabwo wayinsohoramo utabanje kumbwira impamvu”. Rujugiro

Nyama nibwo abari muri sitade barangariye ibyabaga bituma uwari ushinzwe gusohora Rujugiro amufata bajya mu mitsi ariko bitewe nuko afite ibigango birangira amusohoye amumanura kuri “Escaries” amugeza hanze, umukino urakomeza.

Amakuru yahise aturuka mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) yavugaga ko nta mufana wemerewe kuvuza Vuvuzela ari hafi yaho abasimbura b’amakipe yombi ndetse n’abasifuzi baba bari.

Gusa iri bwiriza ntabwo risanzwe kuko kuva umwaka w’imikino watangira zarahavugiraga.

Nyuma y’umukino, Rujugiro yabwiye INYARWANDA ko atigeze yanga kumva amabwiriza kuko ngo no mu gikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 18 cyaberaga mu Rwanda yarayivugije ndetse ko icyo gihe yazaga yishyuwe amafaranga kugira ngo afane.

“Ntabwo njyewe yigeze ambwira niba bitemewe kuko murabizi ko mu gikombe cya Afurika twavuzaga Vuvuzela turi hejuru ya Mali na Cote d’Ivoire. Kandi icyagusetsa, nibo babitubwiraga ngo tuzivuze cyane kandi babaga banatwishyuye amafaranga kugira ngo twemere kuza ariko uyu munsi sinsi icyabateye kutwirukana nabi kuriya”. Rujugiro

Rujugiro yavuze ko kandi abantu baza gucunga umutekano atari abasilimu ku buryo ngo usanga batazi gusobanura ibintu neza nk’uko abapolisi babigenza.

“Ubundi bariya bantu baza guterura umuntu ngo yabasuzuguye babakurahe? Muzatubarize niba harabuze abapolisi baza kurinda umutekano. N’igitaramo cy’umuhanzi hitabazwa abapolisi bakaza bagatanga umutekano wuzuye ntabwo baza barata imbaraga. Ariko nta kibazo muzababwire ko hari igihe bazadukenera”. Rujugiro.

Ikipe ya Patriots BBC yatsinze REG BBC amanota 74-64 mu mukino wa gatatu wa Playoffs wakinwaga kuri uyu wa Gatanu. Ibi byatumye hemezwa ko kuri uyu wa Gatandatu bongera bagakina umukino wa kane.

Mu gihe REG BBC yatsinda umukino w’uyu wa Gatandatu, byaba ngombwa ko bazakomeza gukina. Gusa Patriots BBC itsinze yahita itwara igikombe nk’uko APR Women Basketball Club yabigenje itwara igikombe itsinze IPRC South WBBC nyuma yo kuyitsinda amanota 68-66 mu mukino wa kane. 

Umukino wa REG BBC na Patriots BBC urakinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2017 saa mbili z'umugoroba (20h00') nyuma yuko Espoir BBC iraba imaze kwisobanura na IPRC Kigali BBC  mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu ugomba gukinwa saa kumi n'ebyiri (18h00').

Rujugiro muri sitade nto ya Remera mu mupira w'umutuku nk'ibara rya REG BBC

Rujugiro muri sitade nto ya Remera mu ipantali y'umutuku nk'ibara rya REG BBC

Rujugiro n'umufana mugenzi we babuzwa kuvuza Vuvuzela n'uwushinzwe umutekano (Ufite akenda ku rukenyerero)

Rujugiro n'umufana mugenzi we babuzwa kuvuza Vuvuzela n'uwushinzwe umutekano (Ufite akenda ku rukenyerero)

 Abafana babanje gusobanurira uwushinzwe umtekano uko gahunda zo gufana zikorwa

Abafana babanje gusobanurira uwushinzwe umtekano uko gahunda zo gufana zikorwa

Rujugiro bamwegereye buhoro

Rujugiro bamwegereye buhoro

Ushinzwe umutekano yahise afata umwanzuro wo gusohora Rujugiro ku ngufu

Ushinzwe umutekano yahise afata umwanzuro wo gusohora Rujugiro ku ngufu

Rujugiro bamumanura

Rujugiro bamumanura

Rujugiro bamumanura

Usanzwe ari umufana wa Rayon Sports (Wambaye umupira utukura uriho ingofero) yagerazaga gutabara Rujugiro wari ujejejwe kure asohorwa

Usanzwe ari umufana wa Rayon Sports (Wambaye umupira utukura uriho ingofero) yagerazaga gutabara Rujugiro wari ujejejwe kure asohorwa

Rujugiro nagaruka muri iyi sitade bizaba ari urukundo rukomeye rwa siporo

Rujugiro nagaruka muri iyi sitade bizaba ari urukundo rukomeye rwa siporo

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • iraguha moise6 years ago
    ariko abo bababarwana Niki koko iyo mikino idafannya nibwokicyi ?pole sana gikona wacu ubundi nkabo bababakwiye kwirukannya
  • Kigali6 years ago
    icyonkundira abarayon baratabara iyo babonye hari umufana w'APR fc uhutajwe. ibi nibyiza cyane.





Inyarwanda BACKGROUND