Ikipe y’igihugu y’abakobwa bakina umukino wa Volleyball yo ku mucanga (Beach-Volleyball) yaraye itewe mpaga mu mukino wa mbere mu gikombe cy’isi kiri kubera i Vienna muri Autriche nyuma yo gutinda mu nzira amasaha y’umukino bari bafitanye na Brezil akarenga batarahagera.
Mfashimana Adalbert umunyamabanga mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda avuga ko ikibazo cyabaye ko indege ya kompanyi ya Turkish Airlines yari itwaye ikipe yatinze ku kibuga cy’indege cya Istanbul bityo bagatinda kugera i Vienna ku masaha ya nyayo.
“Bagite na Turkish Airlines yagombaga kugera i Vienna saa saba n’iminota 15 (13h15’) ariko itinda Istanbul amasaha ane (4) bituma igera i Vienna saa kumi n’imwe n’igice (17h30’)”. Mfashimana Adalbert mu butumwa yageneye abanyamakuru
Ikipe igizwe na Mutatsimpundu Denyse na mugenzi we Nzayisenga Charlotte kuri ubu irasabwa kuba yitwara neza mu mukino bafitanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika saa moya z’umugoroba mu gihe Kenya iraba ihanganye na Brezil saa yine.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Paul Bitok umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda uri kumwe n’iyi kipe yanditse avuga ko bagombaga kugera i Vienna saa saba n’iminota 15’ (13h15’) ariko indege yari ibatwaye iza gutinda bagerayo saa kumi n’imwe n’iminota 20’ (17h20’). Byari biteganyijwe ko u Rwanda rukina na Brezil saa kumi n’imwe zuzuye (17h00’), batinda iminota 20’.
Ubutumwa Paul Bitok yanyujije kuri Facebook asobanura uko ikibazo kimeze
Karekezi Leandre (Imbere hagati) uyobora FRVB ni we uyoboye "Delegation"
Ikipe y'u Rwanda yatewe mpaga y'amaseti 2-0
Hari kubera imikino mu mujyi wa Vienna
Mutatsimpundu Denyse mbere yuko yurira Turkish Airlines ntiyari azi ko iribubatinze
TANGA IGITECYEREZO