RFL
Kigali

Beach-Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yatewe mpaga mu gikombe cy’isi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/07/2017 11:16
0


Ikipe y’igihugu y’abakobwa bakina umukino wa Volleyball yo ku mucanga (Beach-Volleyball) yaraye itewe mpaga mu mukino wa mbere mu gikombe cy’isi kiri kubera i Vienna muri Autriche nyuma yo gutinda mu nzira amasaha y’umukino bari bafitanye na Brezil akarenga batarahagera.



Mfashimana Adalbert umunyamabanga mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda avuga ko ikibazo cyabaye ko indege ya kompanyi ya Turkish Airlines yari itwaye ikipe yatinze ku kibuga cy’indege cya Istanbul bityo bagatinda kugera i Vienna ku masaha ya nyayo.

 “Bagite na Turkish Airlines yagombaga kugera i Vienna saa saba n’iminota 15 (13h15’) ariko itinda Istanbul amasaha ane (4) bituma igera i Vienna saa kumi n’imwe n’igice (17h30’)”. Mfashimana Adalbert mu butumwa yageneye abanyamakuru

Ikipe igizwe na Mutatsimpundu Denyse na mugenzi we Nzayisenga Charlotte kuri ubu irasabwa kuba yitwara neza mu mukino bafitanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika saa moya z’umugoroba mu gihe Kenya iraba ihanganye na Brezil saa yine.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Paul Bitok umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda uri kumwe n’iyi kipe yanditse avuga ko bagombaga kugera i Vienna saa saba n’iminota 15’ (13h15’) ariko indege yari ibatwaye iza gutinda bagerayo saa kumi n’imwe n’iminota 20’ (17h20’). Byari biteganyijwe ko u Rwanda rukina na Brezil saa kumi n’imwe zuzuye (17h00’), batinda iminota 20’.

Ubutumwa Paul Bitok yanyujije kuri Facebook ye asobanura uko ikibazo kimeze

Ubutumwa Paul Bitok yanyujije kuri Facebook asobanura uko ikibazo kimeze

Karekezi Leandre (Imbere hagati) uyobora FRVB niwe uyoboye "Delegation"

Karekezi Leandre (Imbere hagati) uyobora FRVB ni we uyoboye "Delegation"

Ikipe y'u Rwanda yatewe mpaga y'amaseti 2-0

Ikipe y'u Rwanda yatewe mpaga y'amaseti 2-0

Hari kubera imikino

Hari kubera imikino mu mujyi wa Vienna

Mutatsimpundu  Denyse mbere yuko yurira Turkish Airlines ntiyari azi ko iribubatinze

Mutatsimpundu Denyse mbere yuko yurira Turkish Airlines ntiyari azi ko iribubatinze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND