RFL
Kigali

Urubyiruko rwa Sinai church rwateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/07/2017 9:01
0


Ku bufatanye bwa Sinai church na Neema Art Foundation iyoborwa n’umucuranzi Chris Dekilo, kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2017 hateguwe igitaramo cy’urubyiruko mu ntego yo kuramya no guhimbaza Imana.



Intego y’iki gitaramo ni ugushima Imana ko dutangiye gukora nyuma y’igihe twari tumaze nta mirimo dukora mu itorero ryacu. Kugeza ubu tumaze amezi atatu, itorero ryacu riduhaye umunsi dukoramo imirimo. Ibi ni ibitangazwa n’umuyobozi w’urubyiruko rwa Sinai church.

Nkuko Inyarwanda.com twabitangarijwe na Ahad Bonheur ukuriye urubyiruko rwo mu itorero Sinai church rikuriwe na Pastor Makerere Samson, iki gitaramo kizabera ku Muhima munsi ya gereza kuri Sinai church kuva isaa cyenda z’amanywa, kwinjira akaba ari Ubuntu.

Iki gitaramo kizaba kirimo abahanzi banyuranye barimo Alicia, Chris Dekilo, Mama Zawadi, Rosine, Pantecoste worship team, True worshipers drama team na  korali La Victoire y’i Gikondo.

Sinai church






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND