RFL
Kigali

Amber Rose yibasiwe nyuma yo kuvuga ko yakuze ari we mukobwa mwiza wenyine mu mujyi w’iwabo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/07/2017 19:02
0


Amber yigambye ko mi mujyi avukamo nta mukobwa w’igikundiro wari uriyo uretse we gusa ndetse ngo gukurira mu gace nk’ako kuri we byari umugisha bikaba n’umuvumo icyarimwe, ibi byatumye abantu batandukanye bamubwirana uburakari ko akabije kwishyira hejuru.



Amber Rpse yavukiye muri South Philadelphia gusa ngo yumvaga aho hantu hatamuhagije kuko yifuzaga kuba umuntu wo ku rwego rurenze urw’uwo mujyi. By’umwihariko ngo yakuze mu buryo butamworoheye kubera ubwiza bwe. Yagize ati “Nakuriye ahantu hakennye cyane kandi sinzi uburyo nabivuga, gusa abantu b’aho nkomoka si abantu bagukurura na mba”

Amber Rose yigambye kuba yarakuze ariwe kizungerezi cyonyine mu mujyi w'iwabo

Yakomeje ati “Kuri njye, kugirirwa uwo mugisha wo kuba mwiza, nk’uko n’abandi bakobwa cyangwa abagore beza babizi, ni umugisha ariko ni n’umuvumo icyarimwe. Gukurira muri ako gace kuzuyemo abantu babi uri mwiza bayri bikomeye cyane kuri njye. Abantu benshi bakundaga kumbwira bati ‘Ntukomoka muri Philadelphia, uri uwa California cyangwa ahandi’”

Ifoto ya Amber Rose agifite imyaka 12, abantu batandukanye bayikoresheje bagaragaza ko yari umwana udashamaje

Ayo makuru y’ibyo Amber Rose yatangaje amaze kuba kimomo byabaye no gukoza agate mu ntozi. Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane abakomoka muri Philadephia bamuhaye urwamenyo bamubwira ko asekeje niba atekereza ko ari nk’imbonekarimwe yavukiye muri ako gace. Abandi bagiye bazana akafoto ye ya cyera bibaza uko yari ameze ari umwana niba byari bishamaje cyane ku buryo atinyuka kuvuga ko nta wundi muntu wasaga nawe.

Torrei Hart ari muba mbere bamaganye ukwishongora kwa Amber Rose

Torrei Hart wahoze ari umugore wa Kevin Hart we yaje amusubiza avuga ati “Ese Amber Rose ari kwivuga mbere cyangwa nyuma y’uko yibagisha ngo ahindure ubwiza? Byaba byumvikana aramutse avuze uko ameze ubu nyuma yo kwihinduza no kwibagisha kuko byaba bigoye kubona muri Philadephia umukobwa usa nawe atarikojejeho ibyuma bihundura ubwiza” yongeyeho ko Amber Rose yabaye igikoresho ndetse abagabo bamukunda kugira ngo bamushyire mu buriri gusa naho iby’ubwiza bwe byo bikaba nta kindi bivuze.

Yanaboneyeho kandi kumwibutsa ko nk’icyamamare, yagakwiye gutekereza cyane ibyo avuga, gusa Amber Rose we yisobanuye avuga ko abantu bamwumvise nabi ngo kuko abantu bose ari beza buri wese ku giti cye. 

SRC: Metro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND