RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara y’umwijima: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/07/2017 11:05
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 30 mu byumweru bigize umwaka taliki ya 28 Nyakanga ukaba ari umunsi wa 209 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 156 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1794: Maximilien Robespierre na Louis Antoine de Saint-Just biciwe I Paris mu Bufaransa babaciye imitwe mu gihe cy’impinduramatwara mu Bufaransa.

1821: Igihugu cya Peru cyabonye ubwigenge bwacyo ku gihugu cya Espagne.

1866: Ku myaka 18 y’amavuko, Vinnie Ream yabaye umuntu wa mbere w’igitsinagore, aba n’umuhanzi wa mbere w’igitsinagore ukiri muto ubonye ishimwe rya Leta ya Amerika ku gihangano cy’ikibumbano yari yakoze. Kikaba cyari icya Abraham Lincoln.

1868: Ingingo ya 14 mu mategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika yaremejwe aho iyo ngingo yahaga burundu abirabura uburenganzira bwo kuba abaturage ba Amerika.

1896: Umujyi wa Miami wo muri Florida warashinzwe.

1914: Autriche-Hongrie yatangaje ko yinjiye mu ntambara na Serbie, nyuma y’uko Serbie yanze kubahiriza ubusabe bwayo bwo gukora iperereza ku rupfu rw’igikomangoma cyabo Ferdinand cyari cyarapfiriye muri Serbie ku wa 23 Nyakanga. Iyi ntambara hagati y’ibi bihugu niyo yabaye imbarutso y’intambara y’isi ya mbere.

1935: Indege ya mbere yo mu bwoko bwa Boeing B-17 yaragurutse.

1957: Imvura ikaze yibasiye Isahaya, agace gaherereye mu burengerazuba bwa Kyushu kimwe mu birwa bigize ubuyapani maze ihitana abantu bagera kuri 992.

1976: Umutingito ukaze wibasiye agace ka Tangshan mu Bushinwa ku gipimo kiri hagati ya 7.8 na 8.2 ku gipimo cya magnitude abantu barenga 200,000 bawugwamo abandi barenga 16,000 barakomereka.

2001: Umunya Australia, Ian Thorpe yaciye agahigo ko gutsindira imidali 6 ya zahabu mu irushanwa ryo koga mu mwaka umwe.

2002: Abacukuzi ba nyiramugengeri bagera ku 9 baheze mu kirombe cya Quecreek giherereye muri Someret muri Pennsylvania batabarwa hashize amasaha 77 baheze mo kandi bose bavamo ari bazima.

Abantu bavutse kuri uyu munsi:

1929: Jacqueline Kennedy Onassis, umunyamerikakazi w’umwanditsi w’ibitabo akaba yari n’umugore wa John Kennedy wabaye perezida wa 37 wa Amerika nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’1994.

1951: Santiago Calatrava, umushushanyi w’amazu akaba ariwe wakoze igishushanyo cy’inzu y’imikino ya Olympic ya Athens mu Bugereki nibwo yavutse.

1954: Hugo Chavez, wabaye perezida wa Venezuela nibwo yavutse aza gutabaruka mu mwaka w’2013.

1974:Afroman, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1981: Billy Aaron Brown, umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1981: Michael Carrick, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1985: Mathieu Debuchy, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1990: Soulja Boy, umuraperi w’umunyamerika uzwi cyane mu ndirimbo Kiss me Thru the phone yabonye izuba.

1993:Cher Lloyd, umuririmbyikazi w’umwongereza, akaba n’umwanditsi w’indirimbo nibwo yavutse.

Abantu bapfuye kuri uyu munsi:

1527: Rodrigo de Bastidas, umunya-Espagne akaba ariwe washinze umujyi wa Santa Marta muri Colombiya, yaratabarutse, ku myaka 67 y’amavuko.

1794: Maximilien Robespierre, umunyapolitiki w’umufaransa akaba n’umunyamategeko yaratabarutse, ku myaka 36 y’amavuko.

1844:Joseph Bonaparte, murumuna wa Napoleon wabaye umwami w’ubufaransa yitabye Imana, ku myaka 76 y’amavuko.

1968:Otto Hahn, umunyabutabire w’umudage, akaba afatwa nk’umwe mu banyabutabire bakomeye babayeho mu mateka y’isi by’umwihariko mu Butabire bwa Nucleaire, akaba yaranahawe igihembo cyitiriwe Nobel yaratabarutse, ku myaka 89 y’mavuko.

2004: Francis Crick, umuhanga mu by’ibinyabuzima w’umwongereza, akaba afatanyije na Watson baravumbuye Imiterere ya DNA akaza no kubiherwa igihembo cyitiriwe Nobel yaratabarutse, ku myaka 88 y’amavuko.

2004: Sam Edouards, umukinnyi wa film w’umunyamerika wamenyekanye cyane mu mafilm y’uruhererekane ya Mission: Impossible yitabye Imana, ku myaka 89 y’amavuko.

2013: Mustafa Adrisi, wabaye visi perezida wa Uganda yaratabarutse, ku myaka 91 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara y’umwijima (World Hepatitis Day)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND