RFL
Kigali

KIGALI: Hateguwe igitaramo cyo kwidagaduriramo nyuma y’umuganda rusange, kwinjira ni ubuntu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/07/2017 9:03
0


Ubusanzwe buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi haba hateganyijwe umuganda rusange, ni gahunda ya Leta imaze gukundwa cyane n'abaturage, icyakora nyuma y’umuganda nta gahunda nyinshi ziba ziteganyijwe ariko kuri ubu abakunda imyidagaduro bashyizwe igorora.



Gushyirwa igorora si ukundi ahubwo ni uko abatuye umujyi wa Kigali bamaze gushyirirwaho igitaramo kizaba nyuma y’umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2017 kikazabera kuri Hilltop Hotel i Remera dore ko abazakitabira bazagira amahirwe yo kwidagadura boga muri Piscine ndetse uko bitera amazi biyama umunaniro n'amavunane akaba ari nako bataramirwa n’umuhanzi ukomeye mu Rwanda Danny Nanone.

danny nanone

Abantu bazitabira iki gitaramo bazacurangirwa umuziki n’abasore bamenyerewe mu kuvangavanga imiziki muri Kigali abo akaba ari DJ Kerb na Dj Lenzo. Iki gitaramo kizayoborwa n’umushyushyarugamba (MC) akaba n’umunyamakuru kuri radiyo ya Isango star, Phil Peter.Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu ku bantu bose. Biteganyijwe ko hazabaho na After party ikazabera kuri The Mirror Hotel i Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND