Airtel Rwanda
Kigali

Filime 10 zitegerejwe cyane mu kwezi gutaha kwa Kanama 2017

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/07/2017 7:07
1

Sinema ni uruganda runini cyane kandi rwinjiza amafaranga mesnhi, nta wakwirengagiza ko abantu bakunda filime nabo ari benshi cyane, niyo mpamvu abazikina n’abazikora nabo bahora ku kazi, tugiye kuvuga kuri filime 10 z’ingezi mu zizasohoka mu kwezi gutaha.



The Dark Tower

Iyi filime izasohoka ku itariki 04/08/2017, ni ukuvuga kuwa 5 w’icyumweru gitaha, izerekanwa bwa mbere muri leta zunze ubumwe za Amerika, ni filime ivanzemo imirwano, ibiremwa bidasanzwe kandi ikaba inateye ubwoba. Ivuga inkuru y’umwana muto witwa Jake Chambers uvumbura ahantu hitwa Mid-World, akomeza kurota iby;aho hantu bikagera ubwo roho ye imujyanayo agahurirayo n’umugabo witwa Roland Deschain bagafatanya kwerekeza ku nyubako yitwa Dark Tower bagiye kurwanya ibyago biba byenda kuzagwira isi ikigarurirwa n’ukuzimu. Muri uru rugendo birabagora cyane kuko bahurira mu nzira n’ibiremwa biteye ubwoba ndetse n’umupfumu ukomeye witwa Walter o’Dim. Umukinnyi w’imena muri iyi filime ni Idris Elba uwa ariwe Roland Deschain, Matthew McConaughey  ukina ari Walter o’Dim, Tom Taylor ukina ari Jake Chambers n’abandi.

Armed Response


Iyi ni filime izasohoka ku wa 5 tariki 04/08/2017, ni iya gisirikare gusa ivuga ku basirikare bahawe imyitozo y’umwihariko bisanga baguye mu mutego igihe bageragezaga kumenya icyaba cyarahitanye bagenzi babo babanje koherezwa muri misiyo.

Igihe bagezeyo, bahuriyeyo n’ibyago ndetse n’ibiteye ubwoba. Ikinwamo na Wesley Snipes usanzwe umenyerewe muri filime nk’izi ndetse n’abandi nka John Stockwell, Anne Heche, Dave Annable n’abandi batandukanye. Iyi filime izerekanwa bwa mbere muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Kidnap


Izasohokera umunsi umwe n’izi filime zabanje ku itariki 04/08/2017. Iyi yo ivuga ku mubyeyi w’umugore uba wiyemeje ko nta kintu kibaho ku isi atakora ngo agarure umwana we w’umuhungu uba washimuswe. Uyu mugore yegera inzego z’umutekano ngo zimufashe gushaka umwana we ariko bakamubwira gutegereza, yakebuka akabona abandi bana benshi bamanitse mu biro bya polisi bataraboneka agahita afata icyemezo cyo kwifasha gushaka umwana we. Halle Berry niwe ukina muri iyi filime ari uyu mugore. Nayo izerekanwa bwa mbere muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Hitman’s Bodyguard


Iyi filime ivuga ku murinzi w’umuhanga wa mbere ku isi ahabwa akazi ko kurinda umwicanyi wa mbere ku isi mu gihe agiye kuburana mu rukiko, aba bombi baba bangana cyane ku buryo bukomeye ariko bikaba ngombwa ko bakorana kugirango barokoke abicanyi benshi babakurikira mu gihe cy’amasaha 24. Iyi filime izasohoka ku itariki 18/08/2017, abakinnyi b’imena muri yo ni Ryan Reynolds uba ari umurinzi w’umuhanga ndetse na Samuel L Jackson uba ari umwicanyi. Izerekanwa bwa mbere muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Starship Troopers: Traitor of Mars


Izasohoka ku itariki 21/08/2017, izerekanwa bwa mbere muri leta zunze ubumwe za Amerika. Ni filime ivuga ku mirwamo ibera ku mubumbe wa Mars aho inzige ziba zarateye kandi hari abafite ubutumwa bwo gutaba uwo mugabane. Iyi filime ikinamo abakinnyi nka Casper Van Dien, Dina Meyer na DeRay Davis.

Kim Dotcom: Caught in the Web

Ni filime izaba ivuga ku mugabo Kim Dotcom, umuhanga mu bya mudasobwa na interineti wanarezwe na Amerika ku bijyanye no kwangiza uburenganzira ku bihangano n’ibindi bintu bitandukanye bisangwa kuri interineti. Iyi ni filime mbarankuru ya Kim Schimitz, umwe mu bahanga na ba rwiyemezamirimo ba interineti bazwi ku isi. Izasohoka ku itariki 22/08/2017

Ghost House

Ni filime iteye ubwoba ibara inkuru y’umusore n’inkumi Jim na Julie bajya gutembera muri Thailand hanyuma Julie agakunda ibijyanye no gufotora uduce tuvugwaho kuba ahantu haha umutuzo abazimu. Hari aho bagera uyu mukobwa agatahana akantu ngo kazamubere urwibutso, ako niko kamukururira abazimu. Mu gihe Jim agishakisha ubufasha, uyu mukobwa yatwawe mu isi y’abazimu burundu ubutagaruka. Ikinwamo n’abakinnyi nka Scout Taylor-Compton ukina ari Julie, James Landry Hébert ukina ari Jim ndetse n’abandi.

The Villainess

Ni filime yo muri Koreya ivuga ku mwana w’umukobwa witwa Sook-hee uba wararezwe n’abicanyi babigize umwuga bamutoza kutagira impuhwe, nyuma aza kwemererwa ubwigenge nyuma y’imyaka 10 akora akazi ategetswe gusa amaze kugera mu bizma bwo hanze amenya amabanga amwe n’amwe aba yaramuhishwe mu gihe yari akiri muto agahitamo kwihorera kandi aba yiyemeje ko nta muntu n’umwe witambika mu nzira ye. Izerekanwa bwa mbere muri leta zunze ubumwe za Amerika ku itariki 25/08/2017.

Stasis

Iyi filime izasohoka ku itariki 29/08/2017, ivuga inkuru y’umwana w’umukobwa witwa Ava uba wagiye mu biriro n’inshuti ze ariko yasubira iwabo agasanga undi muntu umeze nkawe mu buriri bwe, akamenya ko we taboneka ndetse abantu badashobora kumwumva. Igitangaje ni uko abatari wenyine kuko haba hari abantu bandi bari kumwe nawe bafite umugambi wo guhindura ibizaba ahazaza.

Ava ni we wenyine uba ushobora kubahagarika kugira ngo badasubiza isi mu kaga k’ahahise nk’uko baba babyifuza. Iyi filime ikinwamo n’abakinnyi nka Anna Har ari we ukina ari Ava, William Frederick Knight n’abandi benshi. Izerekanwa bwa mbere muri leta zunze ubumwe za Amerika.

The Persian Connection


Ni filime ivuga ku mwana w’umuhungu Behrouz uba wararokotse intambara hagati ya Iran na Iraq akaza kugera I Los Angeles akongera akamara indi myaka 20 akorera umukire w’ikirara (gangster) w’umunya Iran. Nyuma yahoo abona amahirwe yo kwitangirira ubuzima bwe ariko akaza gushinjwa ubujura n’uwahoze ari sebuja bityo we n’umukunzi we bakaba bategetswe gushakisha ibibobyabwenge byari byaburiwe irengero, bibaza amaherezo y’ubuzima bwabo.

Icyo tutakwibagirwa kuvuga ni uko izi filime Atari zo zonyine zizasohoka mu kweiz gutaha, hari n’izindi nyinshi gusa twatoranyije 10 zitegerejwe cyane n’abakunzi ba filime batandukanye ku isi dukurikije ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Src: Releases.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • willy3 years ago
    ariko ndakeka zitigerejwe mu Rwanda kuko ahandi twarazibonye niba mwe zitarabageraho rwose mwatubwira tukazibaha


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND