Umuhanzi Rihanna yahuriye i Paris na Perezida w’u Bufaransa,Emmanuel Macron n’umufasha we Brigitte Macron.Uru ruzinduko rwa Rihanna rugamije gusabira imfashanyo umugabane wa Afurika by’umwihariko mu bijyanye n’uburezi.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru,Rihanna yasobanuye gahunda afite yo gufasha abanyafrika abinyujije mu burezi,agira ati”Nagiranye ibiganiro by’ingirakamaro na Perezida w’u Bufaransa n’umugore we,twaganiriye ku bijyanye n’uburezi kandi turateganya gutangaza ibyo twemeranyije mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka”.
Rihanna ari kumwe na Brigitte Macron
Uyu muhanzikazi yongeyeho ko ateganya kuza muri Afurika mu kwezi gutaha mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uyu mugabane mu bijyanye n’uburezi.Ni nyuma y'aho uyu mukobwa aherutse guhabwa igihembo cya ‘Humanitarian of the Year’ na kaminuza ya Havard mu rwego rwo kumushimira uruhare rwe mu guteza imbere uburezi.
Src:Dailymail
TANGA IGITECYEREZO