Mu Rwanda uvuze izina Allioni ntabwo ari benshi bayoberwa uwariwe, kuri ubu uyu mukobwa w’umuhanzikazi agiye kumara ukwezi i Dubai ndetse amaze iminsi asangiza inshuti ze amafoto ye aho ari kwishimira ikiruhuko yihaye.
Allioni wagiye i Dubai akajyayo bucece, nyuma yo kubona ko byamaze kumenyekana yemeye guha kiganiro cyihariye Inyarwanda.com. Muri iki kiganiro Allioni yemereye umunyamakuru ko koko ari i Dubai aho agiye kumara icyumweru. Abajijwe igihe azagarukira yavuze ko atazatinda kuko agomba gutorera mu Rwanda ndetse no gukomeza gahunda ze za muzika.
Allioni waherukaga i Dubai mu mezi make ashize yabajijwe niba koko ahafite umusore bakundana nkuko byagiye byandikwa mu binyamakuru bya hano mu Rwanda agira ati”Hoya sibyo nta musore dukundana mfite hano ahubwo mpafite abavandimwe. Hari bakuru banjye baba hano.”
Uyu muhanzikazi yahise atangaza ko yerekeje i Dubai agiye kubasura ariko nanone agiye no gutembera dore ko nubwo yari ahaherutse ariko ari ahantu hanini kandi heza umuntu adapfa guhaga bityo kubwe ngo yagiye agiye gusura abavandimwe be no kongera gutembera i Dubai.
Buzindu Allioni ni umuhanzikazi wamamaye muri muzika nyarwanda mu ndirimbo zinyuranye yagiye akora zirimo; Ni uwanjye, Pole Pole, Uramfite, Impinduka n’izindi nyinshi.
REBA AMAFOTO:
Allioni ari i Dubai yitegereza amazi
Allioni ari gutembera i Dubai
Dubai ubuzima buraryoshye,...
TANGA IGITECYEREZO