RFL
Kigali

Allioni uri kubarizwa i Dubai yasubije abavuga ko ahafite umusore bakundana–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/07/2017 15:50
7


Mu Rwanda uvuze izina Allioni ntabwo ari benshi bayoberwa uwariwe, kuri ubu uyu mukobwa w’umuhanzikazi agiye kumara ukwezi i Dubai ndetse amaze iminsi asangiza inshuti ze amafoto ye aho ari kwishimira ikiruhuko yihaye.



Allioni wagiye i Dubai akajyayo bucece, nyuma yo kubona ko byamaze kumenyekana yemeye guha kiganiro cyihariye Inyarwanda.com. Muri iki kiganiro Allioni yemereye umunyamakuru ko koko ari i Dubai aho agiye kumara icyumweru. Abajijwe igihe azagarukira yavuze ko atazatinda kuko agomba gutorera mu Rwanda ndetse no gukomeza gahunda ze za muzika.

Allioni waherukaga i Dubai mu mezi make ashize yabajijwe niba koko ahafite umusore bakundana nkuko byagiye byandikwa mu binyamakuru bya hano mu Rwanda agira ati”Hoya sibyo nta musore dukundana mfite hano ahubwo mpafite abavandimwe. Hari bakuru banjye baba hano.

Uyu muhanzikazi yahise atangaza ko yerekeje i Dubai agiye kubasura ariko nanone agiye no gutembera dore ko nubwo yari ahaherutse ariko ari ahantu hanini kandi heza umuntu adapfa guhaga bityo kubwe ngo yagiye agiye gusura abavandimwe be no kongera gutembera i Dubai.

Buzindu Allioni ni umuhanzikazi wamamaye muri muzika nyarwanda mu ndirimbo zinyuranye yagiye akora zirimo; Ni uwanjye, Pole Pole, Uramfite, Impinduka n’izindi nyinshi.

REBA AMAFOTO:

AllioniAllioni ari i Dubai yitegereza amaziAllioniAllioni

Allioni ari gutembera i Dubai

Allioni

Dubai ubuzima buraryoshye,...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kay6 years ago
    yaba ahamufite se bwo ikibazo nikihe?? haribwo ari umuziro gukunda kuri we??
  • chacha6 years ago
    Abanyamakuru we uyumwana Buzindu Avuka heza Sha yarateguriwe ukobiri kose yifitiye imiryango iriya mwarangiza ngo agiye.kureba za.basore.irire.ubuzima mwana Wiwacu
  • Lol6 years ago
    Niyo yamugira ntakosa ririmo kuko ni single lady
  • Nema6 years ago
    Ni mwiza gusa
  • kalisa6 years ago
    Ntabwo ari umusore ahubwo ni umu papa niwe umutwarayo ahubwo yitondere umugore we!!!!
  • Rene6 years ago
    Ndagukunda ubyumve uri mwiza uriyubahacyane hagataho dukeneye izindi ndirimbo naho imana yaragusize
  • jojo6 years ago
    hhhh ariko murasetsa rwose yaba ari umusaza x ikibazo kirihe irire ubuzima rata ibindi wiccekere





Inyarwanda BACKGROUND