RFL
Kigali

Paul Kagame yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza muri Rutsiro na Karongi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/07/2017 10:52
0


Kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2017, Paul Kagame yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Rutsiro na Karongi. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa Gatatu yiyamamarije muri Musanze, Nyabihu na Rubavu bakamugaragariza ko bamuri inyuma mu matora ya Perezida.



Nyuma yo kuzenguruka uturere tunyuranye muri gahunda yo kwiyamamaza bakamwakirana urugwiro,i Rutsiro na Karongi ni bo batahiwe kwakira Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida. 

Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kare ni bwo abaturage batangiye kugera aho Paul Kagame yiyamamariza uyu munsi. Mu karere ka Rutsiro, igikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame cyabereye mu Murenge wa Gihango naho mu karere ka Karongi kikaba cyabereye mu Murenge wa Rubengera.

Hano ni i Karongi aho abaturage ibihumbi bategereje Paul Kagame/Photo: KT

Paul Kagame uyu kwiyamamaza k'umwanya wa Perezida, mu gihe gishize,abanyarwanda benshi cyane bamusabye ko yakwiyamamariza kuyobora igihugu, bakamuhundagazaho amajwi bashingiye ku byiza byinshi yabagejeje mu myaka amaze ayobora u Rwanda. Tubibutse ko muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza, Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi aba aherekejwe n’abahanzi b’ibyamamare basusurutsa abaturage, ibirori bikarushaho kuryohe. 

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE I RUTSIRO

RutsiroAmatora 2017RutsiroRutsiro

Biyemeje gutora Kagame urubyiruko rugahorana amahirwe

RutsiroPaulKagamePaulKagamePaulKagamePaulKagame

I Rutsiro mu gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame

AMAFOTO: Sabin Abayo / Inyarwanda Ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND