RFL
Kigali

Justin Bieber yakuriye inzira ku murima abavuga ko yasubitse ibitaramo bye kubera imyemerere

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:27/07/2017 8:03
1


Justin Drew Bieber nyuma yo gutangaza ko asubitse ibitaramo yateganyaga gukora bisaga 14,benshi bavuze ko ibi yabitewe no kuba yagandukiye Kristu,gusa aya makuru arayahakana akavuga ko we yumva akeneye kuruhuka.



Ibi uyu musore abitangaje nyuma yaho abajijwe impamvu yasubitse ku buryo butunguranye ibitaramo byose by’icyo yise ‘World Purpose Tour’ yari asigaje avuga ko ntaho bihuriye n’ubuzima bwe bwa roho agira ati”Ntimurenganye Kristu si we watumye nsubika ibitaramo”.

N’ubwo Bieber avuga ibi,abantu ba hafi b’ahantu asigaye asengera kenshi ku rusengero rwitwa Hillsong batangarije TMZ ari nayo dukesha iyi nkuru ko yasubitse ibi bitaramo kuko ngo muri iyi minsi ubuzima bwe yabweguriye Yesu Kristu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    kwegurira Kristu ubuzima bwawe c bituma udakora akazi kawe?





Inyarwanda BACKGROUND