RFL
Kigali

Kenya:Umunyeshuri wo muri Kaminuza yarasiwe mu gitaramo cya Wizkid

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:26/07/2017 14:35
0

Umunyeshuri w’imwe muri Kaminuza zo mu gihugu cya Kenya,Ann Wairimu yarashwe n’umupolisi mu kiganza no mu itako ry’ibumoso mu gitaramo cya Wizkid cyabereye ahitwa KCC mu gihugu cya Kenya.



Umupolisi ushinjwa kurasa uyu mukobwa w’imyaka 23 y’amavuko yavuze ko Ann Wairimu yarashwe ubwo umushoferi we yashakaga kumwambura imbunda yo mu bwoko bwo bwa AKA 47 gusa umupolisi mukuru wahawe inshingano zo gukurikirana iki kibazo yavuze ko ubwo habaga iri raswa hari akavuyo kenshi cyane,yagize ati”Nabwiye umushoferi wanjye kubungabunga umutekano mu muhanda wajyaga ahabereye igitaramo,aza kwibeshya akora ku mbarutso habaho kurasa”.

Aya ni amagambo uyu mushoferi yahakanye yivuye inyuma avuga ko atari we warashe Ann Wairimu kuko ngo iyo aza kuba ari we ntaba yarafashe iya mbere mu kumujyana kwa muganga, gusa abanyamaguru babibonye bavuga ko uyu mupolisi ari we warashe uyu mukobwa.

Src:Standard media






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND