RFL
Kigali

Ibihembo bikomeye ku isi mu bukerarugendo bya 'World Travel Awards 2017' bigiye gutangirwa mu Rwanda

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:26/07/2017 11:50
0


Ibihembo bya World Travel 2017 ku nshuro ya mbere bigiye gutangirwa mu Rwanda mu birori bya Africa Gala Ceremony 2017 bizabera muri Hotel Radisson Blu na Kigali Convention Centre kuwa 10-12 Ukwakira 2017.Ibi ni ibihembo byateguwe ku bufatanye na Africa Hotel Investment(AHIF) na AviaDev Africa bikaba bizitabirwa n’abantu 5,000.



Ibi ni ibirori bizahuriramo abashoramari baturutse imihanda yose mu bukerarugendo,ibikorwaremezo n’amahoteli muri Afurika ndetse n’ibijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere,inganda,za leta n’abandi mu rwego rwo guteza imbere umugabane w’Afurika.

Umuyobozi mukuru akaba ari na we watangije World Travel Awards avuga ko impamvu bahisemo kuza gukorera ibi birori mu Rwanda ari uko iki gihugu ari umutima w’Afurika,icyirere cyiza kandi ko ari amahirwe menshi yo kugaragaza neza uburyo iki gihugu kirimo gutera imbere. Yagize ati "Ni ishema kuri World Travel Awards kuba tugiye gusura u Rwanda ku nshuro ya mbere muri uyu mwaka”.

Umuyobozi wa Bench Events,isanzwe itegura inama zinyuranye z’amahoteli akomeye mu mijyi itandukanye nka Berlin,Dubai,Istanbul na Moscow,Bwana Jonathan Worsley avuga ko kuba ibi bihembo bigiye kubera muri Afurika ari ibintu bishimishije cyane, gusa ngo akarusho ni ukuba hariho ukwishyira hamwe kwa AHIF na Avia Dev igihe kimwe n’ahantu hamwe,bikaba bizanoza ibijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli n’ubukungu bw’ejo hazaza bw’Afurika.

World Travel Awards ni ibihembo byatangiye gutangwa mu mwaka w’1993 mu rwego rwo kumenyekanisha,guhemba no kwishimira ibikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo byaba iby’abantu ku giti cyabo cyangwa abishyize hamwe aho ari ho hose ku isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND