RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Anne, Joachim na Veneranda: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:26/07/2017 10:46
0


Uyu munsi ni ku munsi wa 3 w’icyumweru cya 30 mu byumweru bigize umwaka tariki ya 26 Nyakanga ukaba ari umunsi wa 207 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 158 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1745: Umukino wa mbere wa Cricket wahuje abakinnyi b’Igitsina gore wabereye Guildford mu bwongereza.

1788: New York yemeye itegekonshinga rya Leta zunze ubumwe za Amerika ihita iba leta ya 11 muri Leta zigize Leta zunze ubumwe za Amerika.

1847: Igihugu cya Liberia cyatangaje ubwigenge bwacyo.

1882: Repubulika ya Stellaland yarashinzwe muri Afurika y’amajyepfo, kuri ubu yarasenyutse guhera mu mwaka w’1885 maze igice kimwe gitwarwa na Botswana ikindi kijya kuri Afurika y’epfo.

1908: Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, uwari umucamanza General Charles Joseph Bonaparte yashyizeho itegeko rishyira ho ikigo cy’isuzumabyaha nyuma cyaje guhinduka mo FBI (Federal Bureau of Investigation) bikaba ari byo biro bishinzwe iperereza bya Leta zunze ubumwe za Amerika.

1944: Mu ntambara y’isi ya 2, ingabo z’abarusiya zinjiye mu mujyi wa Laviv, umujyi mukuru mu burengerazuba bwa Ukraine ziwirukanamo abanazi. Abayahudi 300 bonyine nibo babashije kurokorwa n’izo ngabo ubwo habarurirwaga abarenga 160,000 babaga muri uwo mujyi bose bari bamaze kwicwa n’abanazi mbere y’uko izo ngabo zihagera.

1947: Mu gihe cy’intambara y’ubutita, perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yasinye itegeko rishyiraho ibigo by’umutekano n’iperereza harimo ikigo cy’iperereza CIA, Ikigo gishinzwe umutekano wa Leta zunze ubumwe za Amerika (United States Department of Defense), Ikigo cy’ingabo zirwanira mu kirere,…

1951: Film ikoze mu buryo bushushanyije, yakozwe na Walt Disney yitwa Alice in Wonderland yerekanywe bwa mbere I London mu bwongereza. Iyi filime ikaba ari imwe muri filime zakunzwe cyane ku isi, ikaba ishingiye ku gitabo cyitwa Alice Adventure in Wonderland.

1953: Fidel Castro, yagabye igitero kitabashije kugera ku nshingano zacyo ku kigo cya gisirikare cya Moncada, iki gitero kikaba cyaratumye hatangira intambara hagati mu gihugu muri Cuba. Iyo ntambara yafashe izina ry’itariki ya 26 Nyakanga.

1956: Nyuma y’uko banki y’isi yanze gutera inkunga umushinga wa Misiri wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Aswan, iki gihugu cyafashe umwanzuro wo kwima inzira ibihugu byakoreshaga umuyoboro wa Suez, bituma iki gihugu gihabwa akato n’ibihugu byinshi.

1977: Inama y’igihugu yo mu mujyi wa Quebec yemeje igifaransa nk’ururimi rwemewe mu gihugu.

2005: Umujyi wa Mumbai mu buhinde wibasiwe n’imvura yaguye umunsi wose bituma imirimo yose ihagarara iminsi 2 muri uyu mujyi.

2009: Umutwe wa gisirikare muri Nigeria Boko Haram wateye ibiro bya polisi byo mu gace ka Bauchi, bituma n’igisirikare cy’igihugu kivanga mu mirwano yaguyemo abantu benshi mu mijyi itandukanye mu gihugu cyose.

Abantu bavutse kuri uyu munsi:

1929: Joe Jackson akaba ari umunyamerika ukora ibijyanye no kuzamura impano z’abaririmbyi, akaba ari se wa Michael Jackson uzwi nk’umwami wa Pop nibwo yavutse.

1943:Mick Jagger, umuririmbyi w’umwongereza wamenyekanye mu itsinda rya The Rollong Stones nibwo yavutse.

1955: Asif Ali Zardari, perezida wa 11 wa Pakistan nibwo yavutse.

1957: Yuen Biao, umukinnyi wa film w’umunya Hong Kong wamenyekanye cyane ku izina rya gasatsi mu basobanuzi ba filime mu Rwanda yabonye izuba.

1964: Sandra Bullock, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1973: Kate Beckinsale, umukinnyikazi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.

1985:Gaël Clichy, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’mufaransa nibwo yavutse.

1989: Ivian Sarcos, umunyamideli w’umunyavenezuela akaba yarabaye nyampinga w’isi w’umwaka wa 2011 nibwo yavutse.

Abantu bapfuye kuri uyu munsi:

1471: Papa Paul wa 2 nibwo yatashye.

1863: Sam Houston, wabaye guverineri wa Leta ya Texas akaba ari nawe witiriwe umujyi wa Houston wo muri iyi Leta yaratabarutse, ku myaka 70 y’amavuko.

1867: Otto, umwami w’ubugiriki yaratanze.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Anne, Joachim na Veneranda.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND