Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2017 ni bwo ikipe y’igihugu y’abakobwa bazaserukira u Rwanda mu mikino y’Akarere ka Gatanu (Zone5), bageze i Kigali bavuye i Huye bahita bakora imyitozo ya nyuma yitabiriwe na Lt.Col Patrice Rugambwa, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo.
Imikino y’ibihugu bibarizwa mu karere ka Gatanu nk’uko impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) ibigena, izabera muri Kenya kuva kuwa 28 Nyakanga 2017.
Ikipe y’abakobwa basanzwe bazwi muri shanmpiyona ya hano mu gihugu, igizwe n’abakinnyi 14 batoranyijwe mu bushishozi bwa Jean Marie Nsengiyumva nk’umutoza mukuru afatanyije na Sibomana Viateur usanzwe ari umutoza mukuru w’ikipe ya APR Women Volleyball Club.
Aba bakobwa ndetse n’itsinda ry’abagomba kubaherekeza, barahaguruka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nyakanga 2017 bagana i Nairobi muri Kenya ahazabera imikino.
Fernand Ruterana Sauveur visi perezida wa kabiri mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ni we uraba uyoboye iyi kipe mu gihe Kubwimana Getrude ariwe ushinzwe ibikorwa by’ikipe (Team Manager).
Muri iyi kipe ntiharimo Mutatsimpundu Denyse na mugenzi we Nzayisenga Charlotte kuko bo bamaze kubona itike ibaganisha mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'isi cy'umukino wa Volleyball yo ku mucanga (Beach-Volleyball), imikino izabera i Vienna.
Aba bazahaguruka mu Rwanda kuwa 27 Nyakanga 2017 bari kumwe na Paul Bitok nk'umutoza mukuru, Karekezi Leandre perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) akazaba ari we ubayoboye (Head of Delegation).
Dore abakinnyi bahamagariwe guserukira u Rwanda muri Kenya:
1. Akimanizanye Ernestine: Setter
2. Hakiri mana Judith: Right attacker
3. Uwimbabazi Lea: Left attacker
4. Mutakwampuhwe Brigitte: Left attacker
5. Mukantambara Seraphine: Left attacker
6. Mukandayisenga Benitha:Left attacker
7.Musanabageni Benitha: Right attacker
8. Uwicyeza Delphine : Central player
9. Uwamahoro Beatrice: Libero
10. Uwibambe Angelique: Libero
11. Igihozo Cyuzuzo Yvette: Settee and team Captain
12. Musaniwabo Hope: Central Player
13. Niyomukesha Eufrance: Central Player
14. Umutoni Marie Paul: Central Player
Nyuma y'imyitozo bakoreraga i Gisagara bataha i Huye bari baje gukorera i Remera bitegura gufata urugendo
Lt.Col Patrice Rugambwa (Hagati) umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC yari yasuye aba bakobwa mu myitozo yabo ya nyuma bakoreraga mu Rwanda
Mukantambara Seraphine usanzwe ari kapiteni wa RRA WVC
Bari bakoze amakipe abiri buri imwe ifite umusimbura umwe (Deux-Cas)
Sammy Mulinge utoza APR Men Volleyball Club ni we wari umusifuzi
Jean Marie Nsengiyumva umutoza mukuru atanga amabwiriza
Sibomana Viateur usanzwe atoza APR Women Volleyball Club ubu ni umutoza wungirije mu ikipe y'igihugu ya Volleyball (Abakobwa)
Abakobwa b'u Rwanda bazaba bashakira igikombe muri Kenya baherutse gutwara mu cyiciro cy'abagabo
Fernand Ruterana Sauveur visi perezida wa kabiri muri FRVB ni we uzaba ayoboye 'Delegation' y'u Rwanda muri Kenya
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO