Umuhanzi Bigizi Gentil wamenyekanye cyane nka Kipenzi, kuri uyu wa kabiri tariki 25 Nyakanga 2017 yakiriwe n’umuryango wa Apotre Dr Paul Gitwaza, yifatanya nabo mu birori by’isabukuru y'ubuheta bwa Apotre Paul Gitwaza.
Kuri uyu wa 25 Nyakanga 2017, Gitwaza Luc, ubuheta bwa Apotre Paul Gitwaza yari yujuje imyaka 15 y'amavuko, aratungurwa akorerwa ibirori by'isabukuru, hatumirwa umuhanzi akunda cyane ari we Kipenzi, Gitwaza Luc arushaho kwishima. Kipenzi yageze mu rugo rwa Apotre Gitwaza asanga abagize uyu muryango bose bakunda indirimbo ze by'umwihariko iyitwa Kipenzi.
Umutsima wari wateguriwe Gitwaza Luc wari wujuje imyaka 15
Bigizi Gentil uzwi cyane nka Kipenzi ni umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo; Kipenzi, Ntacyo mfite, Yesu arabaruta, Calvary, Alpha na Omega, Ariho n’izindi. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Kipenzi yadutangarije ko yatunguwe mu buryo bukomeye gusanga ari we muhanzi umuryango wa Apotre Gitwaza ukunda.
Ikindi cyamutunguye ni ugusanga yaba Apotre Dr Paul Gitwaza,Pastor Angelique Nyinawingeri (umugore wa Apotre Gitwaza) ndetse n'abana babo uko ari batatu (Elisée Gitwaza, Luc Gitwaza na David Gitwaza), bose bakunda indirimbo za Kipenzi mu gihe uyu muhanzi yatekerezaga ko Apotre Gitwaza n'umugore we batajya babona akanya ko kumva indirimbo bitewe n'inshingano zinyuranye bagira mu buzima bwa buri munsi. Yagize ati:
Byantunguye rwose ntabwo nari nziko babona n'akanya ko kumva indirimbo pe. Indirimbo zanjye zose nasanze bazikunda. Gusa nasanze izina banyita mu rugo ari Kipenzi bituma ari yo ndirimbo mbaririmbira. Ikindi kumva ko ari njye muhanzi bakunze nabyo byantuye.
Apotre Paul Gitwaza ni umwe mu bari muri ibi birori by'ubuheta bwe, gusa ntiyabashije kubikomeza bitewe n'inshingano yari afite kuri Zion Temple mu Gatenga. Umuryango wa Apotre Gitwaza washimiye cyane Kipenzi kubwo guhanga neza, bamusaba gukomeza gusenga Imana ikaba iya mbere mu byo akora byose.
Kipenzi asuhuza umufasha wa Apotre Gitwaza
Kipenzi afatanya na Gitwaza Luc gutaka umutsima
Mu muco nyarwanda umushyitsi wagusuye uramuzimanira,..Kipenzi bamuhaye icyo kurya
Nyuma baje gufata ifoto y'urwibutso
Kipenzi hamwe na Luc Gitwaza, ubuheta bwa Apotre Gitwaza
REBA HANO 'NTACYO MFITE' YA KIPENZI
TANGA IGITECYEREZO