RFL
Kigali

AURASOFT Ltd igiye gutangiza mu Rwanda uburyo bushya bwo kwishyura no guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/07/2017 10:31
0


Mu Rwanda n’ahandi ku isi muri rusange ikorabuhanga rikomeje gutera imbere umunsi ku munsi ariko rihindura rikoroshya ubuzima bw’abantu. Kwishyura service no guhererekanya amafaranga ni bimwe mu bintu umuntu acyenera kenshi. Sosiyete Aurasoft Ltd,irateganya kugeza ku isoko ryo mu Rwanda ikoranabuhanga rijyanye n’igihe mu kwishyura serivise.



Kuri uyu wa mbere taliki 24 /07/2017 Ndayishimiye Alain umuyobozi wa sosiyete AURASOFT Ltd yasobanuriye abanyamakuru uburyo iyi serivise izajya ikoreshwa. Yatangiye avuga ko iyo serivise ari nziza ku banyarwanda kuko izanjya yorohereza uyikoresha kuba yakoresha amafaranga ye aho ayafite hatandukanye haba kuri Konti ya banki,Smart Card ndetse no kuri Mobile money mu koherezanya amafaranga, kugura amanite ya telephone, kugura umuriro, amazi,Gas, ikanagufasha kwishyura buri kimwe cyose.

AurasoftAurasoftBarerekana uko bikorwa

Yakomeje asobanura ko iyi serivise izajya ikorana na banki zose zo mu Rwanda mu buryo bwo gukoresha ikarita (Smart card).Yasoje abwira abanyamakuru ko bazayimurikira abanyarwanda mu bihe biri imbere igatangira gukoreshwa mu gihugu. Alain Ndayishimiye yatangaje ko imirimo yerekeranye n’ikorabuhanga yarangiye,bakaba bategereje guhabwa uburenganzira na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) ku buryo yijeje abanyarwanda ko mu mpera z’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka ikoranabuhanga rya RIHA mobile Wallet rizajya kumugaragaro rigatangira kwifashishwa.

AurasoftBaragerageza gusobanura uko bikorwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND