RFL
Kigali

Justin Bieber yatangaje impamvu yasubitse ibitaramo bisaga 14 yateganya gukora.

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:25/07/2017 17:10
0

Umuhanzi Justin Bieber yatangaje ko agiye gusubika ibitaramo bisaga 14 yari asigaje kuko ngo yumva akeneye kuruhuka.



Uyu muhanzi ubwo yari ari ku mucanga w’inyanja ahitwa Santa Monica yavuze ko ibitaramo bisaga cumi na bine agiye kubisubika kuko ngo asanga kumara imyaka ibiri yose akora ibitaramo mu cyo yise ’World purpose tour’ ataruhuka ari ibintu bitoroshye bityo akaba agiye gufata ikiruhuko.

Yagize ati: ”Ngiye gufata akaruhuko,nko gutwara amagare n'ibindi ”. Muri ibi bitaramo harimo n’ibyari kuzabera mu bihugu byo muri Aziya nk’Ubuyapani,Singapuru na Filipine

Justin Bieber yakomeje avuga ko azi neza ko ibi biri bubabaze bamwe mu bakunzi be gusa ngo bamwihanagnire kandi ntibabifate nko kubatenguha.

Src:TMZ 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND