RFL
Kigali

Umuhanzi Geosteady yatandukanye n’umukunzi we bigirwa ibanga

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:26/07/2017 10:08
0


Umuhanzi Geosteady ukomoka mu gihugu cya Uganda mu buryo bw’ibanga amaze amezi 7 atandukanye n’umukunzi we Prima Kadarshi babyaranye umwana umwe.



Aya ni amakuru yavuzwe ku nshuro ya mbere ubwo uyu mugore yandikaga ku rukuta rwe rwa facebook ko yamaze gutandukana na Geosteady gusa benshi barabihinyuye bavuga ko ari mu rwego rwo gukurura itangazamakuru dore ko muri iyo minsi Geosteady yateguraga igitaramo no gushyira hanze indirimbo nshya.

Gusa Prima yaje kubihamya ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Ugblizz avuga ko hashize amezi 7 batandukanye n’ubwo babigize ibanga agira ati ”Twaratandukanye hashize amezi arindwi,ubu ndi kumwe n’undi muntu”.

geosteady

Amagambo ya Prima Kadashi asezera kuri Geosteady.

Uyu mugore yakomeje avuga ko uyu mukunzi we mushya adashaka ku mugaragaza mu itangazamakuru gusa ngo bari kumwe kandi ni na we uri kumufasha kurera umwana.Ni nyuma y’imyaka ine aba bombi bari bamaze babana ndetse uyu mugore akaba ari we wateraga inkunga Geosteady kuva yatangira umuziki.

src:Ugblizz






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND