RFL
Kigali

Drake yagaragaje ko yubaha Lil Wayne akora igikorwa cyatunguye benshi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:26/07/2017 7:44
0


Drake yatunguranye cyane ubwo yagaragara yarishushanyije ku mubiri ifoto ya Lil Wayne, ibi akaba yarabikoze mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk’umuhanzi yubaha kandi yemera ko ari we wagize uruhare runini kugira ngo abe ageze aho ageze.



Aubrey Drake Graham ni umuraperi w’umunyakanada, yamenyekanye mu ndirimbo nka Headlines, No Frauds, Best I Ever Had n’izindi. Yamenyekanye cyane aho amaze gusinyira amasezerano muri Label ya Lil Wayne ari yo Young Money Entertainment.

Drake

Drake yishushanyijeho ifoto ya Lil Wayne izamuba ku mubiri ubuzima bwe bwose

Mbere y’uko yinjira muri Young Money, Drake yabanje kwakira ubutimre bwa Lil Wayne wari wamubonyemo impano akifuza ko bajyana mu bitaramo yarimo muri iyo minsi byiswe The Carter III Tour. Muri icyo gihe Drake na Lil Wayne banakoranye indirimbo zitandukanye, biza kurangira anamusinyishije nk’umwe mu bahanzi ba Young Money Entertainment.

Drake afata Lil Wayne nk'uwatumye agera aho ageze mu muziki

Umwaka ushize ubwo Lil Wayne yizihizaga isabukuru, Drake yamushimiye ko yamugiriye ikizere we n’abandi bahanzi akabafasha gutera intambwe mu muziki mu gihe abandi bantu batabizeye ngo babone impano zabo. Aherutse kandi gushyira ifoto ya Lil Wayne kuri Instagram agira ati “Uri umwami”. Drake amaze iminsi agaragara aho yishushanyijeho isura ya Lil Wayne ku kaboko k’ibumoso.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND