RFL
Kigali

Amateka ya Orchestre Impala yavukiye mu Biryogo, abayigize bagatangira babana mu nzu y’icyumba kimwe–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/07/2017 15:45
2


Kuva mu myaka yatambutse kugeza magingo aya ntawabura guhamya ko Orchestre Impala ari imwe mu zanditse amateka akomeye muri muzika nyarwanda, icyakora bamwe bakaba batarabashije kuyimenya kuko yaje gusenyuka.



Ibi byatumye Inyarwanda.com dusura Sebigeri Paul iwe mu rugo mu Gatsata umwe mu bashinze iyi Orchestre Impala watunyuriyemo mu ncamake uko iri tsinda ryahuye rigashingwa ndetse rikagira ubudahangarwa mu ruhando rwa muzika nyarwanda dore ko ari itsinda ryabitse ibihangano byaryo mu mitwe ya benshi.

Sebigero Paul uzwi nka Mimi La Rose yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko iri tsinda ryatangiriye mu Biryogo aho we na Sebanani Andre wari uzwi nka Pepe La Rose bari batuye dore ko aribo batangije iri tsinda. nyuma baje kongeramo bagenzi babo aribo; Gasasira Jean Felixis uzwi nka Soso Mado, Kalimunda Jean Pierre bahimbaga Kali wa Njenje hari Kandi Rubangura Francois bitaga Maitre Rubangi, Ngenzi Fidele bahimbaga Fidele Jacard, Semu Jean Berechimas bahimbaga Semu wa Semu, Gasigwa Abdukatifu bahimbaga Tubi Lando.

impalaOrchestre Impala ni bamwe mu bubatse amazina muri muzika nyarwanda

Orchestre Impala yatangiye mu 1974, iza gusenyuka mu 1988 nyuma yo kutumvikana hagati ya Soso Mado ndetse na Sebanani Andre, aba bateranye amagambo batuma itsinda ricikamo kabiri, Orchestre Impala isigara iyobowe na Sebanani Andre na Mimi La Rose mu gihe abari bashyigikiye Soso Mado bahise bakora iyabo bise ‘Inyana ni iya mweru’, bose bahite babura abafana bacika intege batyo.

REBA HANO INCAMAKE Z’AMATEKA YA ORCHESTRE IMPALA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joel6 years ago
    Impala bari abahanzi kbs nuburyo bavugahamo igifaransa bari basobanutse.
  • shak6 years ago
    Biryogo oye igicumbi cya muzika murwanda !!!





Inyarwanda BACKGROUND