RFL
Kigali

URUKUNDO: Ibintu 7 ukwiye gukora niba ukunda umuntu utagukunda

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/07/2017 11:09
0


Bavuga ko urukundo ari rwiza ariko ubwiza bwarwo bwumvikana iyo abantu babiri bahuje ibyiyumviro. Birababaza cyane iyo ukunda umuntu utagukunda, ni yo mpamvu muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu 7 byo kuzirikana igihe ukunda umuntu utagukunda.



1. Ugomba kubanza kwemera ko udashobora kugenga ibyiyumviro by’undi muntu

Birababaza gukunda umuntu utagukunda, ariko igihe umuntu yamaze kukugaragariza ko atagukunda, gukomeza kumuhatiriza no gukora ibintu runaka wibwira ko ari bwo azagukunda, birushaho kuzambya ibintu kuko birushaho kukubabaza. Igihe ukunda umuntu akakugaragariza ko we atagukunda, ni byiza kwirinda ikigeragezo cyo kumva ko uzakomeza kugerageza wenda umunsi umwe bikazakunda.

2. Ni ngombwa kujya kure y’urwo rukundo

Mu kujya kure, ni ukugerageza kwirinda uwo muntu ukunda, ukagerageza gutsinda umutima ugusaba kumubona kenshi, kumuvugisha n’ibindi bikururwa n’amarangamutima y’urukundo. Gukomeza kwiyegereza wa muntu bituma utabasha kumurekura ngo utangire ubundi buzima mu rukundo.

3. Ni ngombwa kumva ko uzamererwa neza igihe uwo muntu atakiri mu buzima bwawe

Ni ibihe byiza biri mu kwizirika ku kintu kikuzanira umubabaro cyangwa gutekereza ko hari ikibura kuri wowe? Igihe ukunda umuntu ukabona we ntagukunda, byanze bikunze bigutera no kwishidikanyaho wibaza icyo aguhora, gukomeza kwizirika ku muntu wakugaragarije ko atagukunda bigufungira amarembo, ntibituma uha abandi umwanya kandi bo biteguye kugukunda no kuguha ibyishimo. Ni ngombwa rero kumva akamaro ku kurekura kuko ubona umunezero uruta kure uwo ugira igihe ukunda umuntu ariko we atagukunda.

4. Kwirinda kubwira nabi no gukomeretsa umuntu ngo ni uko atagukunze

Kubera umubabaro mwinshi no gutekereza igihe uba waramaze utekereza uwo muntu, ukamwimariramo, hari igihe ushobora kuganzwa na kamere umuntu ukamubwira nabi cyangwa ukamukomeretsa mu buryo bukomeye, nyamara ibyo ntibigufasha gukomeza urugendo, bikongerera uburakari no kutamererwa neza.

5. Ni byiza kutagereka amakosa ku bandi

Iyo ukomeje kumva ko gutsindwa kwawe mu rukundo hari undi muntu wabiteye, bituma nawe ubwawe utirekura ngo wiyumvishe ko urugendo rwawe rwarangiye hasigaye kwibagirwa ahahise. Aho kwita ku kubwira uwo wakubabaje mu rukundo, wagakwiye kwita ku cyagufasha kumusiga inyuma agahinduka amateka mu buzima bwawe.

6. Irinde gukora ibintu bituma wibuka uwo muntu

Ibintu by’urwibutso bishobora kuba inzitizi idatuma ureka umuntu burundu ngo wikomereze urugendo. Bitewe n’agaciro wahaye ibintu, impano n’ibindi bikwibutsa uwo muntu ushobora kubijugunya cyangwa kubitwika, niba umuntu umukurikira ku mbuga nkoranyambaga bikakubuza kumwibagirwa, ni byiza ko wanafunga amayira yose atuma umubona kugeza igihe wumva umutima wamurekuye.

7. Kwiyegereza inshuti ni ngombwa

Inshuti ziba zikenewe cyane mu bihe nk’ibyo wananiwe kwikuramo umuntu kandi ubizi neza ko atagukunda. Kumarana igihe n’inshuti zawe bigufasha kubona ibindi bintu byagushimisha ndetse bikaguha ibyo watekerezaho bitari wa muntu, ni ngombwa kwiyegereza inshuti.

Src:Elcrema






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND