RFL
Kigali

ZoneVKigali2017: U Rwanda rwatsinzwe na Kenya bazajyana mu mikino Nyafurika-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/07/2017 7:34
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball yatsindiwe ku mukino usoza irushanwa ry’akarere ka Gatanu (Zone V) , itsinzwe na Kenya amaseti 3-1 (25-23, 25-22, 23-25 na 25-21) mu mukino wahuzaga amakipe yombi yamaze kubona itike y’imikino Nyafurika izabera mu Misiri.



Ikipe y’u Rwanda yatsinze South Sudan na Uganda mbere yo guhura na Kenya yari yaratsinzwe na Uganda.

Seti ya mbere yabaye iya Kenya kuko bayitsinze ku manota 25 u Rwanda rumaze kugeza ku manota 23. U Rwanda rwakomeje kugorwa kugeza mu iseti ya kabiri batsinzwemo ku manota 25-22.

Seti ya gatatu u Rwanda rwisubiyeho bitewe n'ingufu z'abafana, abasore ba Paul Bitok barayisubiza batsinze Kenya amanota 25-23. Seti ya kane Kenya yongeye kuyisubiza itsinze u Rwanda amanota 25-21.

Umukino wabanjirije uyu, ikipe ya Uganda yanyagiye South Sudan amaseti 3-0 (25-13, 25-18 na 25-20). South Sudan yavuye muri iri rushanwa nta mukino itsinze kuko hose yagiye itsindwa amaseti 3-0.

Ikipe y'u Rwanda

Ikipe y'u Rwanda

Ikipe ya Kenya

Ikipe ya Kenya

Abasifuzi b'umukino bajya inama

Abasifuzi b'umukino bajya inama

Mutabazi Yves mu kirere ashaka inota

Mutabazi Yves mu kirere ashaka uko yakwimenyereza gutsinda

Indirimbo yubahiriza igihugu cya Kenya

Indirimbo yubahiriza igihugu cya Kenya 

Olivier Ntagengwa (ibumoso) na Mutabazi Yves (Iburyo)

Olivier Ntagengwa (ibumoso) na Mutabazi Yves (Iburyo)

Patrick Cavalo (ibumoso) na Sibomana Placide bita Madison (iburyo)

Patrick Cavalo (ibumoso) na Sibomana Placide bita Madison (iburyo)

Paul Bitok n'abamwungirije

Paul Bitok n'abamwungirije

Yakan Guma Lawrence (Ibumoso) na Ntagengwa Olivier (Iburyo)

Yakan Guma Lawrence (Ibumoso) na Ntagengwa Olivier (Iburyo)

Mukunzi Christophe kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Volleyball

Mukunzi Christophe kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Volleyball

Abafana

Abafana  

Musoni Fred

Musoni Fred

Mahoro Ivan w'u Rwanda mu kirere akurikiye umupira

Mahoro Ivan w'u Rwanda mu kirere akurikiye umupira

Yakan Guma Laurence  atera umupira wa mbere (Service)

Yakan Guma Laurence  atera umupira wa mbere (Service)

Ikipe y'u Rwanda yagowe mu maseti abiri ya mbere mbere yuko batsinda iya gatatu n'amanota 25-23

Ikipe y'u Rwanda yagowe mu maseti abiri ya mbere mbere yuko batsinda iya gatatu n'amanota 25-23. 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO Saddam/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND