RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Christine

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:24/07/2017 10:24
4


Christine ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’igiheburayo. Christine rikunze kwitwa ab’igitsina gore bo mu bihugu by’iburayi ndetse no bihugu bikoresha cyane igifaransa n’icyongereza. Iri zina risobanura “Ukurikiye Kristu”, uyu munsi Kiliziya ikaba yizihiza mutagatifu Christine.



Imiterere ya ba Christine

Akunda abantu, azi kuganira, akurura abantu, aho ageze baramukunda kandi yita cyane ku buryo agaragara mu bandi. Ibi bigaragarira mu myambarire cyangwa mu mahitamo atandukanye bakora mu buzima. Ni umuhanga, umusirimu kandi akamenya kwakira abantu neza. Ni umugwaneza, arafasha kandi akunda kwiyunga n’abantu iyo hajemo agatotsi mu mubano we nabo.

Azi gufata inshingano no gukora ibisabwa iyo ari ngombwa yaba mu buzima busanzwe cyangwa mu kazi akora. Agira ibitekerezo byubaka gusa ababazwa cyane no kubona hari ikintu atakoze uko bikwiye. Iyo afite umuryango mwiza, ashobora gukora ibishoboka byose ngo ibikenewe biboneke cyangwa se afashe abagize umuryango, ariko iyo ibintu bitagenda neza, Christine ashobora guhitamo guhunga uwo muryango akawitaza kuko akunda kubaho mu mahoro no mu bwumvikane.

Iyo akiri umwana, Christine ashaka kwigenga, gukundwa ndetse atinya cyane abantu bagira amahane bamukubita cyangwa bavuga nabi. Biba byiza iyo ababyeyi be bumvikana kuko iyo ubwumvikane bubuze, agerageza gushakisha ahantu ahungira ubuzima bubi bwo mu muryango we. Christine akunda ibintu bishya, gutembera, acika intege vuba iyo ahuye n’imbogamizi mu byo yiyemeje. 

Mu rukundo, agendera cyane ku bitekerezo by’umuntu n’uko yitwara kandi kunyurwa kwe biragoye. Arashidikanya igihe kirekire cyane bitewe n’uko ashobora gukomeza kubona ibitagenda neza ku mukunzi we cyangwa gutinya uko ejo n’ejo bundi byazagenda n’uwo mukunzi we. Mu mirimo yifuza gukora harimo ifite aho ihuriye no gufasha, gukora ingendo, guhagararira abandi ndetse n’ibifite aho bihuriye n’ubwiza, ubugeni n’ubuganga.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Christine6 years ago
    Ibi nibyo rwose kuri christine nuko ateye ntaho ubeshye
  • NYIRABAHIRE CHRISTINE2 years ago
    MURAHO NITWA CHRISTINE NUKURI IBYO MUVUZE NTIMUBEAHYE NIKO BIMEZE
  • Uwizeyimana Christine 2 months ago
    Murakoze cyane ndabakunda
  • Christine1 month ago
    Rwose nshimishijwe n'uko uwavuze christine ntacyo yamubeshyeye.murakoze ndabakunda





Inyarwanda BACKGROUND