RFL
Kigali

Ibya Karekezi no gutoza Rayon Sports byasubiwemo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/07/2017 20:53
1


Kuwa Kane tariki 20 Nyakanga 2017 ni bwo Gacinya Chance Denis perezida w’ikipe ya Rayon Sports yaganiriye na Radio 10 yemera ko Karekezi Olivier ari umutoza mushya wa Rayon Sports ndetse ko mu minsi ya vuba agomba kugera i Kigali ikerekwa abafana n’abayobozi b’iyi kipe akaboneraho no gutangira akazi.



Nyuma y’amasaha macye ni bwo ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports buyoborwa na Ngarambe Charles bavuze ko amakuru Gacinya yatangaje atari ukuri kandi ko ibyo yavuze byose yitumirije kuko mu kazi afite muri Rayon Sports hatarimo gushyiraho abatoza bitewe nuko nawe ari umukozi w’ikipe.

Ibi byatumye abanyamuryango b’iyi kipe baterana kuwa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2017 biga ku bibazo birebana n’ishyirwaho rya Karekezi ndetse banongera gucisha ijisho mu mategeko abagenga, basanga koko Gacinya ibyo yakoze yatsikamiye itegeko rigena uko akazi gatangwa muri Rayon Sports, ni ko gusohora itangazo ryagenewe abanyamakuru kugira ngo amakuru bari bafite anyomozwe.

Muri iryo tangazo ryasinyweho na Ngarambe Charles harimo ko umwanya wari watanzwe ku mutoza washyizwe ku isoko ndetse ko ushaka kuzatoza Rayon Sports azajyana ibyangombwa bye ku biro by’iyi kipe biri ku Gisozi bityo agapigana n’abandi.

Ibi bivuze ko Karekezi Olivier nawe aramutse yumva ko imigambi myiza yari afitiye Rayon Sports (Nk’uko Gacinya yabivuze) yayikomeraho byamusaba kuzatanga ibaruwa isaba akazi akareba ko azagahabwa biciye mu nzira zubahirije amategeko y’umuryango wa Rayon Sports.

Itangazo umuryango wa Rayon Sports wageneye abanyamakuru

Inkundura yo gushaka umutoza mukuru muri Rayon Sports yaje nyuma yaho kuwa 8 Nyakanga 2017 Irambona Masud Djuma wayitozaga avuze ko atagishaka kuba muri iyi kipe ku mpamvu ze bwite nyuma yo kuba yarayihesheje igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka w'imikino 2016-2017.

Karekezi Olivier ni we mutoza mushya wa Rayon Sports

Karekezi Olivier bizamusaba kwandika asaba akazi cyo kimwe n'abandi bifuza gutoza Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nsengimanajcluade6 years ago
    niko bingendaniyihanga ne reyon nikoyabaye





Inyarwanda BACKGROUND