Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball yanyagiye South Sudan amaseti 3-0 mu mukino wa mbere aba basore bakinaga mu mikino y’Akarere ka Gatanu (Zone5) iri kubera mu Rwanda kuzageza kuwa 26 Nyakanga 2017.
Abasore b’u Rwanda batsinze seti ya mbere ku manota 25-18 mbere yo kwisubiza iseti ya kabiri n’amanota 25-13. Aba bakinnyi baje gusoza umukino batsinze seti ya gatatu ku manota 25-17.
Mukunzi Christophe kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda yabwiye abanyamakuru ko South Sudan yari yoroshye bitewe nuko iby'ingenzi biranga umukino wa Volleyball batari babyujuje bityo bikaba nko gutanga amanota. Mukunzi akomeza avuga ko kuba batsinze umukino ari intangiriro nziza yo kugira ngo bazakomeza kwitwara neza mu mikino iri imbere.
Uyu mukino wabanjirijwe n’uwo Uganda yatsinzemo Kenya amaseti 3-2. Imikino irakomeza kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2017 ubwo South Sudan igomba kwakira Kenya saa kumi (16h00’) mbere yuko u Rwanda ruzagaruka mu kibuga bakina na Uganda saa moya z'umugoroba (19h00').
Abakinnyi b'u Rwanda bashimira abafana bari buzuye sitade
Basezera South Sudan nyuma y'umukino
Ikipe y'u Rwanda iseruka mu kibuga
Haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
Ikipe ya South Sudan
Bamwe mu bafite imirimo bashinzwe muri iri rushanwa
Paul Bitok (Ubanza ibumoso) n'abo bafatanya gutoza ikipe y'igihugu
Murangwa Nelson (15) na Musoni Fred (15) baririmba Rwanda Nziza
Nkurunziza Gustave (ibumoso) ubu ni umuyobozi wa Volleyball mu Karere ka Gatanu
Abafana
Ikibuga kiri kuberaho imikino y'akarere ka Gatanu
Yakan Guma Laurence arekura ikilo
Yakan Guma Laurence
Mahoro Ivan w'u Rwanda
Abasimbura
Iyo habonetse akaruhuko gato ikibuga gihita gisukurwa
Kwizera Pierre Marchal ashaka amanota
Iyi kipe itagowe na Sudan igomba gucakirana na Uganda kuri iki Cyumweru
Kuwa Mbere u Rwanda ruzakina na Kenya
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO