RFL
Kigali

Amavubi yasezereye Taifa Stars ya Tanzania mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN2018-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/07/2017 18:37
1


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yasezereye Taifa Stars ya Tanzania mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN 2018 nyuma yuko amakipe yombi anganyije mu mikino ibiri ibanza. Umukino waberaga i Kigali warangiye banganyije 0-0 mu gihe ubanza banganyije igitego 1-1.



Mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN2018, u Rwanda ruzisobanura na Uganda yatsinze South Sudan ibitego 5-1 mu mukino wo kwishyura waberaga i Kampala mu guhe umukino ubanza banganyije 0-0.

Antoine Hey wari ufite umuhigo wo gukuramo Tanzania, yabigezeho abanje kwirinda gutsindirwa mu rugo bityo igitego u Rwanda rwatsindiye i Mwanza kigira umumaro.

Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda habayemo impinduka imwe (1) ugereranyije n’iyabanjemo mu mukino ubanza. Muhire Kevin yari yasimbuye Mubumbyi Bernabe wabanjemo muri Tanzania.

Ndayishimiye Eric Bakame ntazakina umukino wa Uganda kuko yabonye ikarita y’umuhondo ya kabiri. Ibi bivuze ko Kimenyi Yves azamusimbura mu kuzuza umubare w’abanyezamu bagomba kwitegura Uganda nk’uko Hey yabibwiye abanyamakuru kuwa Gatanu.

Mubumbyi Bernabe yasimbuye Mico Justin mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Muhire Kevin asimburwa na Bishira Latif (67’) mu gihe Kayumba Soter yasimbuye Savio Nshuti Dominique (90’).

Ku ruhande rwa Tanzania, Raphael Loth yasibuwe na Juma Said (62’), Saimon Msuva HappyGod yasimbuwe na Karim Kamin (68’). Erasto Edward Nyoni yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 76’.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rwanda: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C), Iradukunda Eric, Emmanuel Imanishimwe, Nsabimana Aimable, Manzi Thierry, Rucogoza Aimable, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Savio Nshuti Dominique na Mico Justin.

Tanzania:Aishi Manula (GK), Boniface Maganga, Gadiel Kamagi Michael, Erasto Edward Nyoni, Salim Hassan Mbonde, Himid Mao Mkami ©, Saimon Msuva, Mzamiru Yassin, John Bocco, Raphael Loth na Yahya Shizya Ramadhan.

11 b'Amavubi babanje mu kibuga

11 b'Amavubi babanje mu kibuga

11 ba Tanzania babanje mu kibuga

11 ba Tanzania babanje mu kibuga

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Iradukunda  Eric Radu myugariro uri gukina imikino yeb ya mbere mu Mavubi

Iradukunda Eric Radu myugariro uri gukina imikino ye ya mbere mu Mavubi

Igitego Savio Nshuti yatsindiye i Mwanza nicypo cyabaye impamba y'agaciro

Igitego Savio Nshuti yatsindiye i Mwanza nicyo cyabaye impamba y'agaciro

Abafana bari bagerageje kwitabira

Abafana bari bagerageje kwitabira

Abad\fana

Ubwugarzii bw'Amavubi

Ubwugarizi bw'Amavubi

Mico Justin yakinnye iminota 47'

Mico Justin yakinnye iminota 47'

Imanishimwe Emmanuel mu kirere yugarira

Imanishimwe Emmanuel mu kirere yugarira

Abakinny b'Amavubi bishimiora gukomeza

Abakinny b'Amavubi bishimira gukomeza

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jimmy6 years ago
    yeah byiza cyane. aho reka tuzjrebe hagati ya uganda rro?





Inyarwanda BACKGROUND