RFL
Kigali

Handball U20: U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Senegal

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/07/2017 18:24
0

Kuva tariki ya 1-5 Kanama 2017 ni bwo i Dakar muri Senegal hazaba habera imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu mukino wa Handball hitabajwe abakinnyi b’abahungu batarengeje imyaka 20. Muri tombola yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2017, u Rwanda rwisanze mu itsinda rya mbere (A) rinarimo Senegal izakira irushanwa.



Muri iyi tombola, Senegal n’u Rwanda ziri mu itsinda rya mbere (A) cyo kimwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) na Mdagascar. Mu itsinda rya kabiri (B) harimo; Ethiopia, Benin na Mozambque.

Kuwa 13 Nyakanga 2017 ni bwo Ntabanganyimana Antoine umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Handball mu Rwanda, yahamagaye abakinnyi 20 batarengeje imyaka 20 bitabiriye umwiherero urarayo (Residential Camp) kuwa 16 Nyakanga 2017 bitegura kujya i Dakar muri Senegal ahazabera imikino Nyafurika y’ingimbi kuva tariki ya 1-5 Kanama 2017.

Umwiherero w’aba basore ubera mu Karere ka Huye kuva ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017, abakinnyi 20 bazavamo 14 bazurira indege izabajyana i Dakar guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika (IHF Handball Trophy/Continental phase), irushanwa riba buri myaka ibiri kuva ryatangizwa mu 2011.

U Rwanda rwabonye iyi tike nyuma yo gutwara igikombe cy’Akarere ka Gatanu B rutsinze Uganda ku mukino wa nyuma mu irushanwa ryaberaga muri Uganda. Icyo gihe mu Ukuboza 2016, u Rwanda rwatsinze Uganda amanota 38-32.

Dore abakinnyi 20 bahamagawe:

1.Bananimana Samuel (APR HC)

2.Hakizimana Jean Claude (Es Kigoma)

3.Sengoga Credo Bruno (St Aloys)

4.Tuyishime Zacharie (Police HC)

5.Muhumure Elysée (Inyemeramihigo HC )

6.Urangwanimpuhwe Guido (ADEGI)

7.Muhawenayo Jean Paul (APR HC)

8.Nshimiyimana Alexis  (APR HC)

9.Mbesutunguwe Samuel (Es Kigoma)

10.Rwamanywa Viateur (APR HC)

11.Karenzi Yannick (APR)

12.Hakizimana Thierry (ADEGI)

13.Umuhire Yves (Police HC)

14.Murwanashyaka Emmanuel (APR HC)

15.Nshumbusho Maliyamungu (St Aloys)

16.Niyonkuru Shaffy (APR HC)

17.Kayijamahe Yves (Police)

18.Hagenimana Fidele (Police HC)

Umutoza mukuru :Ntabanganyimana Antoine

Abatoza bungirije: Bagirishya Anaclet  na Unjima Alberto

 Handball 2016

U Rwanda ruzakina imikino Nyafurika kuko rwatwaye igikombe cy'Akarere 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND