Knowless Butera ni umwe mu banyarwandakazi bamaze kugira aho bigeza kubera umuziki, kuri ubu ni umwe mu bahanzi 9 bazahatanira igihembo cy’umuhanzikazi mwiza mu gace ka Afurika y’Uburasirazuba mu marushanwa ya AFRIMMA.
AFRIMMA ni irushanwa ry’umuziki ritegurwa n’abanyanijeriya, rihuza abanyamuziki bo muri Afurika bakarushanwa mu byiciro bitandukanye ndetse n’ibihangano byabo. Butera Knowless ni we muhanzi nyarwanda wenyine wabashije kuza ku rutonde rw’abahatana mu byiciro byose by’aya marushanwa, undi munyarwanda uri muri iri rushnwa ni umubyinnyikazi Sherri Silver, bombi n’ubushize bari bashyizwe mu bahatana.
Knowless azahatana mu cyiciro cy’umuhanzikazi mwiza muri Afurika y’Uburasirazuba, umwanya azaba ahatanira n’abandi bahanzi bakomeye nka Vanessa Mdee, Akothee, Victoria Kimani,Lady Jay Dee, Irene Ntale, Dayna Nyange, Avril na Ester Aweke.
Knowless azahatana n'abahanzikazi bakomeye muri Afurika y'Uburasirazuba
Umuhanzi Diamond Platnumz ni we uzahatana mu byiciro byinshi mu bakomoka muri Afurika y’Uburasirazuba, Tanzania by’umwihariko ikaba ari cyo gihugu gifite abahatana benshi muri aya marushanwa mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.
TANGA IGITECYEREZO