RFL
Kigali

Knowless Butera yatoranijwe mu bazahatanira igihembo cy’umuhanzikazi mwiza muri Afurika y’Uburasirazuba

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/07/2017 18:25
3


Knowless Butera ni umwe mu banyarwandakazi bamaze kugira aho bigeza kubera umuziki, kuri ubu ni umwe mu bahanzi 9 bazahatanira igihembo cy’umuhanzikazi mwiza mu gace ka Afurika y’Uburasirazuba mu marushanwa ya AFRIMMA.



AFRIMMA ni irushanwa ry’umuziki ritegurwa n’abanyanijeriya, rihuza abanyamuziki bo muri Afurika bakarushanwa mu byiciro bitandukanye ndetse n’ibihangano byabo. Butera Knowless ni we muhanzi nyarwanda wenyine wabashije kuza ku rutonde rw’abahatana mu byiciro byose by’aya marushanwa, undi munyarwanda uri muri iri rushnwa ni umubyinnyikazi Sherri Silver, bombi n’ubushize bari bashyizwe mu bahatana.

Knowless azahatana mu cyiciro cy’umuhanzikazi mwiza muri Afurika y’Uburasirazuba, umwanya azaba ahatanira n’abandi bahanzi bakomeye nka Vanessa Mdee, Akothee, Victoria Kimani,Lady Jay Dee, Irene Ntale, Dayna Nyange, Avril na Ester Aweke.

knowless

Knowless azahatana n'abahanzikazi bakomeye muri Afurika y'Uburasirazuba

Umuhanzi Diamond Platnumz ni we uzahatana mu byiciro byinshi mu bakomoka muri Afurika y’Uburasirazuba, Tanzania by’umwihariko ikaba ari cyo gihugu gifite abahatana benshi muri aya marushanwa mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fifi6 years ago
    ibi bihembo biraciriritse cyane na nomination ni nk'iy'umwaka ushize umenya baterura ibyo babonye,,biraciriritse rwose
  • anne 6 years ago
    Imana izamugende imbere azatsinde ark se disi kwafite umwana muto azamusiga
  • Akarizakezaorgan6 years ago
    Waoooooo !!!!!!!bonne chance knowless nkunda kd Imana izabane namwe humura uzatsinda,imbaraga,umurava,ubwitange,ikizere





Inyarwanda BACKGROUND