Ku wa Kane tariki 20 Nyakanga 2017 ni bwo inkuru yamenyekanye ko umubyeyi wibarutse Zari yatabarutse. Umugabo wa Zari Diamond ni umwe mu bari bitezwe ko ajya gutabara, kuri ubu rero akaba yamaze kugera muri Uganda mu muhango yo gushyingura nyirabukwe.
Diamond akimara kugera muri Uganda akaba yaruhukiye mu rugo aho umubyeyi wa Zari yari atuye i Munyonyo, aha umutekano ukaba wari wakajijwe ku buryo na Polisi ya Uganda yari ihari.
Nubwo Diamond atabaye Zari mu itabaruka ry’umubyeyi we, benshi barakibaza impamvu atatabaye uyu mugore we mu gihe yapfushaga Ivan Ssemwanga wahoze ari umugabo we banabyaranye abana batatu mbere yuko Diamond ashaka na Zari.
REBA AMAFOTO UBWO DIAMOND YARI AGEZE MURI UGANDA:
Diamond akigera mu rugo ku mubyeyi wa Zari
Diamond yahuye n'abo mu muryango wa Zari
Diamond ku kiriyo cya nyirabukwe
AMAFOTO: Bukedde
TANGA IGITECYEREZO