RFL
Kigali

Acungiwe umutekano bikomeye Diamond yageze muri Uganda gutabara Zari wapfushije umubyeyi – AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/07/2017 10:13
2


Ku wa Kane tariki 20 Nyakanga 2017 ni bwo inkuru yamenyekanye ko umubyeyi wibarutse Zari yatabarutse. Umugabo wa Zari Diamond ni umwe mu bari bitezwe ko ajya gutabara, kuri ubu rero akaba yamaze kugera muri Uganda mu muhango yo gushyingura nyirabukwe.



Diamond akimara kugera muri  Uganda akaba yaruhukiye mu rugo aho umubyeyi wa Zari yari atuye i Munyonyo, aha umutekano ukaba wari wakajijwe ku buryo na Polisi ya Uganda yari ihari.

Nubwo Diamond atabaye Zari mu itabaruka ry’umubyeyi we,  benshi barakibaza impamvu atatabaye uyu mugore we mu gihe yapfushaga Ivan Ssemwanga wahoze ari umugabo we banabyaranye abana batatu mbere yuko Diamond ashaka na Zari.

REBA AMAFOTO UBWO DIAMOND YARI AGEZE MURI UGANDA:

DiamondDiamond akigera mu rugo ku mubyeyi wa Zari

DiamondDiamondDiamond yahuye n'abo mu muryango wa Zari

DiamondDiamond ku kiriyo cya nyirabukwe

AMAFOTO: Bukedde






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Akarizakezaorgan6 years ago
    Zari ihangane bibaho Imana imwakire mubayo kd imuhfe iruhuko ridashira kubura umubyeyi birababaza kk NGO akabura ntikaboneke ni nyina wumuntu kd diamond numugabo mwiza wakoze guhita umuba hafi biba bikenewe
  • 6 years ago
    Ariko abantu mwibaza ubusa! Ngo kuki atatabaye zari yapfushije uwahoze ari umugabo we akaba amutabaye yapfushije nyina? Ubwo se nirirwe nsubiza? Nyina se ko ari nyina nyine, wabonye umugabo he ucudika nuwahoze ari umugabo wumugore we?! Ntimugakurure ubutiku. It is very self explanatory





Inyarwanda BACKGROUND