RFL
Kigali

Upendo Rwanda yateguye igikorwa cy’urukundo cy’iminsi 7 kizarangwa no gusura abarwayi no gufasha abatishoboye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/07/2017 2:46
1


Umuryango Upendo Rwanda ugizwe n’abantu baturuka mu matorero atandukanye bakora ibikorwa by’urukundo binyuze mu ijambo ry’Imana, wateguye igikorwa cy’urukundo ‘Upendo Ineza week’ kizamara iminsi 7.



Upendo ni umuryango wa Gikristo ukora ibikorwa by’urukundo, ukaba waratangirijwe muri Canada n’uwitwa Anita, kuri ubu uyu muryango ukaba ukorera mu bihugu 17 ku isi birimo: U Rwanda, u Burundi, Uganda, Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, u Bufaransa, Dakar, Suwede n’ibindi.

Uyu muryango umaze imyaka ine utangijwe ku rwego rw’isi, mu Rwanda ukaba umaze imyaka ibiri uhakorera, kugeza ubu mu Rwanda uhafite abanyamuryango bagera kuri 60 barimo urubyiruko n'abagabo n'abagore. Upendo igendera ku cyanditse kiri mu Abafilipi 2:1-5 havuga ngo:

Nuko niba hariho gukomezwa kuri muri Kristo, kandi niba hariho guhumurizwa kuzanwa n'urukundo, niba hariho no gusangira Umwuka, niba hariho imbabazi n'impuhwe. Musohoreshe umunezero wanjye guhuriza imitima mu rukundo, mwibwira kumwe muhuje imitima. Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta.Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n'abandi. Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu.

Iki gikorwa cy’urukundo 'Upendo Ineza week' cyateguwe n’umuryango Upendo Rwanda kizaba tariki 24-30 Nyakanga 2017 kibere mu mujyi wa Kigali. Muri iyo minsi 7 abagize Upendo bo mu Rwanda bazasura abarwayi ndetse banafashe imiryango itishoboye yasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata mu mwaka w’1994.

Laetitia Sezicyeye uhagarariye Upendo Rwanda, yabwiye Inyarwanda.com ko mu gusoza Upendo Ineza week, ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2017, bazakora igitaramo bagahurira hamwe n’abanyamuryango babo bose hamwe n’abandi batumirwa barimo abavugabutumwa n’abaririmbyi.

Umuhanzi Patient Bizimana,Mucyowase Jessica,Voice of Winners na Kevin Paulin ni bamwe mu bahanzi bazifatanya n’abagize Upendo mu gikorwa kizabera Kicukiro kuri Classic Hotel tariki 30 Nyakanga uyu mwaka, kwinjira akaba ari ubuntu. Laetitia yagize ati:

Kuwa mbere,tariki 24-30 Nyakanga, tuzasura abarwayi kwa muganga, tuzasura imfubyi, abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, tuzabaha mituwele, imyambaro n’ibindi. Ku Cyumweru ni uguhura, tuzavuga mu ncamake y’ibyo twakoze muri iyi minsi 7 ya Upendo week.

Upendo

Laetitia (iburyo) hamwe na Anita (ibumoso) uyobora Upendo ku isi

Laetitia yakomeje avuga ko kwinjira muri uyu muryango Upendo nta kindi bisaba usibye kuba uru umukristo ufite umutima w’urukundo. Mu byo bibandaho mu bikorwa byabo harimo gukora ibikorwa by’urukundo aho basura abarwayi mu bitaro, gufasha abatishoboye ndetse bagasengera n’abantu baba bafite ibikomere bitandukanye byatewe n’amakimbirane yo mu miryango n’izindi mpamvu zinyuranye.  

Upendo

Upendo Rwanda ubwo yari i Rwamagana

Upendo Rwanda

Bahamagariwe gukora ibikorwa b'urukundo

UMVA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUYOBOZI WA UPENDO RWANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dusabe shadia6 years ago
    Ibikorwa byanyu nibyiza nanjye nkumukrisitu nifuzaga kuba umunyamuryango ariko MBA Uganda ,nasabaga kundangira ago nabasanga muri Uganda,murakize Uwiteka abahe umugisha kandi abongereimbaraga n'ubushobozi muri iyo mirimo myiza yabatangije





Inyarwanda BACKGROUND