RFL
Kigali

FIBA U16 African Chaps 2017: U Rwanda rwatsinze Algeria mbere y’imikino yo gushaka umwanya

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/07/2017 17:37
0

Ikipe y’u Rwanda y’abakinnyi batarengeje imyaka 16 bakina umukino wa Basketball yasoje imikino yo mu matsinda yisengerera Algeria amanota 57-55 mu mukino wakinwe ku gicamunsi cy’uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2017.



U Rwanda rwatsinzwe uduce tubiri twa mbere (13-10 na 17-10) mbere yuko bagaruka mu mukino bagatsinda utundi duce tubiri (19-13 na 17-12).

U Rwanda rwarangije imikino mu matsinda ruhagaze ku mwanya wa nyuma n’amanota umunani (8) mu mikino itandatu (6). Muri iri tsinda hazamutse Misiri yayoboye itsinda n’amanota 12 ikurikirwa na Algeria ya kabiri (2) n’amanota umunani (8) mu itsinda rya kabiri (B).

Mu itsinda rya mbere (A), mu mikino ya ½ hazamutse ikipe ya Mali na Tunisia nubwo zigomba gukina imikino ya nyuma mu matsinda kuri uyu wa Kane.

Ikipe y’i Kigali igomba gukina imikino yo guhatanira umwanya kuva kuri gatanu n’umunani (5-8), umukino bazakina na Mozambique kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2017 saa cyenda n’iminota 15  ku masaha ya Kigali (15h15’).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND