RFL
Kigali

Kuri iyi tariki nibwo Bruce Lee yatabarutse: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/07/2017 10:43
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 29 mu byumweru bigize umwaka taliki ya 20 Nyakanga, ukaba ari umunsi wa 201 mu minsi igize umwaka hkaba habura iminsi 164 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1799: Tekle Giyorgis wa 1, umwami wa etiyopiya yimye ingoma, ingoma yarambye ho kuko yamaze ho ingoma 5 zikurikiranya, ni ukuvuga ko nta wundi mwami wamusimburaga.

1810: Colombiya yabonye ubwigenge ku gihugu cya Espanyi.

1871: Intara ya British Columbia yabaye imwe muri Leta zigize igihugu cya Canada.

1885: Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ryashyize ho itegeko ry’ubunyamwuga mu mupira w’amaguru ku gitutu cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza.

1922: Nyuma yo gutsindwa kw’abadage mu ntambara y’isi ya 1, bwambuwe bimwe mu bihugu bwari bwarigaruriye maze kuri iyi taliki icyitwaga Togoland (Togo) gihabwa ubufaransa na Tanganyika (Tanzaniya y’ubu) ihabwa ubwongereza.

1932: Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, police yahanganye n’abari baravuye ku rugamba mu ntambara y’isi ya mbere bashakaga gutera inzu ya perezida baharanira uburenganzira bwabo bwo kubona ibyo bari barasezeranyijwe batari barahawe.

1938: Ubutabera bwa Leta zunze ubumwe za Amerika mu mujya wa New York, bwasohoye itegeko ryo guhagarika ibijyanye na sinema n’ibindi by’amashusho byose bitewe n’uko batubahirizaga itegeko ry’ihangana ku isoko mu mujyi wa New York, igihano cyaje gutuma ingada zimwe zisenyuka mu mwaka w’1948.

1944: Adolf Hitler yarokotse igitero cyashakaga kumwica cyari cyateguwe n’umwe mu basirikare bakomeye b’ubudage Colonel Claus von Stauffenberg.

1949: Israel na Syrie basinye amasezerano yo guhagarika intambara bari bamazemo amezi 19.

1960: Muri Sri Lanka yitwaga Ceylon batoye Sirimavo Bandaranaike nka minisitiri w’intebe, aba umugore wa 1 ku isi utorewe kuyobora guverinoma mu mateka.

1968: Imikino idasanzwe ya Olympic yafunguwe ku mugaragaro bwa mbere mu mujyi wa Chicago aho yitabiriwe n’abantu bafite ubumuga 1000 mu mikino yo gusiganwa n’amaguru.

1969: Icyogajuru cya Apollo 11 cyaguye bwa mbere ku kwezi ahiswe mu Nyanja y’umutuzo, aho cyari gitwawe na Neil Armstrong na Buzz Aldrin baba abantu ba mbere bari bageze ku kwezi bakahamara amasaha agera kuri 7.

1969: Intambara yarahosheje hagati ya Honduras na El Salvador nyuma y’iminsi 6 bahanganye bitewe n’uko El Salvador yari yatsinze Honduras mu mupira w’amaguru intambara yiswe iy’umupira w’amaguru.

1976: Icyogajuru cya Vikings 1 cy’abanyamerika cyageze bwa mbere ku mubumbe wa Mars.

1977: Umwuzure w’agahe gato cyane wibasiye umujyi wa Johnstown muri Pennsylvania wica abantu 80 unangiza ibibarirwa muri miliyoni 350 z’amadolari ya Amerika.

1980: Abagize akanama k’umuryango w’abibumbye batoye itegeko rikuraho Yeruzalemu  nk’umurwa wa Isiraheli.

2012: Mu cyumba cyerekanirwamo filime mu masaha y’ijoro aho abantu bari mo kureba film ya Dark Knight Rises, umuntu witwaje intwaro yarashe abantu bari muri salle ya Aurora Colorado yica mo 12 naho akomeretsa 58.

Abantu bavutse kuri uyu munsi:

1822: Gregor Mendel, umunyabumenyi w’isano hagati y’ibinyabuzima bibyarana (genetics) akaba yaravumbuye isano iba hagati y’umubyeyi n’umwana nibwo yavutse aza gutabaruka mu mwaka w’1884.

1889John Reith, umunyamakuru w’umunya-Ecosse akaba ari mu bashinze ikigo ntaramakuru cy’abongereza cya BBC nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1971.

1947: Carlos Santana, umuririmbyi w’injyana ya Rock w’umunyamerika ufite n’ubwenegihugu bwa Mexique yabonye izuba.

1950: Naseeruddin Shah, umukinnyi wa film w’umuhinde uzwi cyane muri film Krissh nibwo yavutse.

1964: Kool G Rap, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1969Josh Holloway, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1971DJ Screw, umuraperi akaba na DJ w’umunyamerika wabarizwaga mu itsinda rya Screwed Up Click nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2000.

1989Cristian Pasquato, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1937: Guglielmo Marconi, umunyabugenge w’umutaliyani akaba ari we wavumbuye Radio, itumanaho ridakoresha intsinga akaba yarabonye igihembo cyitiriwe Nobel nibwo yatabarutse.

1973: Bruce Lee, umukinnyi wa film w’umushinwa ufite n’ubwenegihugu bwa Amerika wamenyekanye cyane ku isi muri filime z’imirwano ya Kung Fu yaratabarutse, ku myaka 33 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND