RFL
Kigali

Uburyo 8 wangiza uko uzwi mu bantu

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/07/2017 12:48
0


Uburyo abantu bagufata (reputation) bituruka ahanini ku byo ukora, ibyo uvuga, inshuti zawe, uko wifata n’ibindi bitandukanye. Kuba abantu bagufata neza cyangwa nabi rero biva aho, tugiye kugaruka ku byangiza uburyo ufatwa mu bantu.



1. Kubeshya

Umuntu ubeshya, ntiyizerwa, iyo abantu batakwizera ntibanakuvuga neza cyangwa ngo bagufate nk’umuntu w’ingirakamaro. Kubeshya bishobora kukumaraho inshuti cyangwa bikivanga mu zindi gahunda zawe biturutse gusa ku kuba abantu bakuzi nk’umunyabinyoma.

2.Gukora ibidahwanye n’ibyo uvuga

Abantu usanga bizera umuntu uvuga ibintu ndetse akaba ari nabyo akora. Kuvuga ibintu ariko bikaba bihabanye n’ibyo uvuga bituma abantu batakwizera cyangwa se ngo bagufate nk’umuntu w’inyangamugayo

3. Kuba umeze nk’uwambaye isura 2 zitandukanye

Hari abantu baba ari abagwaneza, bafite imico myiza ndetse bashimwa, nyamara uko utindana nabo ugasanga n’ibintu bibi bishoboka byose barabikora gusa bakagerageza kubihisha. Igihe abantu bamaze kumenya ko wishushanya, uba wamaze kwica byinshi kuko nta muntu n’umwe ukunda umuntu wishushanya cyangwa se udahagarara mu murongo umwe.

4. Kugira amagambo

Nta muntu n’umwe ugira amagambo, amatiku n’ubujajwa ushobora gukundwa. Abantu bakubona muri iyo shusho y’umuntu utazi gupima ibyo avuga ndetse ushobora guteranya abantu, ntibashobora kukwizera.

5. Uhorana amaganya

Guhorana ibibazo n’amaganya adashira mu bantu nabyo bikwambika isura itari nziza, hari abantu benshi batabikunda. Kwihererana ibibazo si byiza ariko no guhora ugaragaza ko ufite ibibazo bishobora gutuma abantu batakubona neza.

6. Kwirata no kwiyemera

Ibyo waba utunze, byose uko waba mwiza kose, iyo wirata abantu ntibagukunda ndetse ntibanakuvuga neza. Muri kamere muntu abantu boise bakunda umuntu uzi guca bugufi no kubana n’abantu bose mu buryo bworoheje.

7. Kwisuzugura

Kutigirira icyizere ndetse no guhora wumva uri hasi y’abandi bantu nabyo biri mu bituma abantu bashobora kugusuzugura kuko baba babona ariko nawe wiyumva. Ni hahandi uzasanga mwese mwiga mu ishuri rimwe ariko ugasanga hari umuntu umwarimu atumagiza kenshi, bituruka kuri kwa kutigirira ikizere no kwifata nk’umuntu uri hasi y’abandi.

8. Kutava ku izima

Hari abantu bahora bumva ko ibitekerezo byabo ari byo by’ukuri, ntibajya babwirwa cyangwa se ugasanga banishyira mu mwanya batarimo. Ibi byose byica isura ufite mu bantu. Uko abantu bagufata bigira agaciro kanini, bishobora gufungura cyangwa bigakinga imiryango imwe n’imwe mu buzima. Ibi byose biva ku buryo wigaragaza mu bantu.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND