RFL
Kigali

Hawa wakoranye indirimbo “Nitarejea” na Diamond yatangaje ko babyaranye ariko akaba atamufasha kurera

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/07/2017 12:12
0


Indirimbo ‘Nitarejea’ ni imwe mu ndirimbo zamenyekanye cyane mu zakozwe na Diamond Platnumz, uwo bayikoranye witwa Hawa ahamya ko yabyaranye umwana na Diamond ariko akaba yarabatereranye ndetse ngo nta kintu ajya amufasha.



Mu marira menshi, nyina wa Hawa yaririye abanyamakuru ababwira ukuntu Diamond yateje ibibazo umwana we yarangiza akigendera ntanakomeze kumufasha kurera umwana babyaranye. Hawa ugaragara nk’uwasinze, yavugagako ibyabaye byose bitamubereye impamvu yo kwanga Diamond ahubwo ko gusa amushakisha akamubura.

Image result for nitarejea by diamond

Hawa yakoranye indirimbo na Diamond ariko ahamya ko bitagarukiye aho bafitanye n'umwana

Nyina wa Hawa akomeza avuga ko ubwo Hawa yabyaraga umwana, nyina wa Diamond yaje kubareba azaniye umwana imyenda kuko yari abizi ko ari uwa Diamond. Uyu mwana w’umukobwa bigaragara ko aruta uwo bisanzwe bizwi ko ari imfura ya Diamond ari we Tiffah Dangote.

Kugeza ubu nta kintu Diamond yari yatangaza kuri aya makuru ariko nyina wa Hawa we ahangayikishijwe n’uko ubuzima butameze neza kandi akaba afite inshingano zo kurera umwana n’umwuzukuru, dore ko Hawa yabaye umusinzi, umuziki yarawuretse.

Kanda hano urebe ikiganiro kigufi abanyamakuru bagiranye n’uyu muryango.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND