RFL
Kigali

NPC yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ya Gospel–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/07/2017 15:47
0


NPC ni umuraperi wamamaye mu gihe gishize, gusa mu minsi ishize yari acecetse atumvikana muri muzika ndetse benshi bakibaza ibyo ahugiyemo. Igisubizo uyu musore yagitanze atangaza ko yasezeye burundu mu muziki usanzwe akinjira muri Gospel.



Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na NPC mu minsi ishize yadutangarije ko nta kintu na kimwe cyamukuye mu muziki usanzwe ahubwo we yasanze ari igihe cyari kigeze ngo akorere Imana n’umutima we wose, icyo gihe uyu muraperi yatangaje ko nubwo indirimbo ye ya mbere yashyize hanze iri mu njyana ya Hip Hop yemeje ko atazakomeza kuririmba mu njyana ya Hip Hop ndetse ko n’injyana nsazi yarangiranye burundu n’umuziki usanzwe.

Ku ikubitiro NPC winjiye muri Gospel yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ’Ndagushima’ yakoranye n'umuhanzi Arsene Manzi, ndetse magingo aya yamaze gushyira hanze amashusho yayo.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND